Zaburi 100 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgisingizo cyo gushimira Uhoraho binjiye mu Ngoro ye 1 Ni zaburi yo gushimira 1 Ni zaburi yo gushimira Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose, 2 nimumugaragire mwishimye, nimumusanganize impundu z’ibyishimo! 3 Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana, ni we waturemye, none turi abe, turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye. 4 Nimutahe amarembo ye mumushimira, mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze, mumusingize, murate izina rye. 5 Kuko Uhoraho ari umugwaneza, urukundo rwe ruhoraho iteka, ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda