Zaburi 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu(ni iya 9 igikomeza) Lamedi Lamedi 1 Nyagasani, ni iki gituma witaza, ukihisha mu bihe by’amage? 2 Mu gihe umugiranabi yigamba, indushyi zifatirwa mu mutego yazishandikiye. Memu Memu 3 Umugiranabi yirata ko yageze ku ntego ye, kuba yabonye icyo yifuzaga bigatuma atuka Uhoraho akamusuzugura. Nuni Nuni 4 Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo, ngo «Nta Mana ibaho!» Ngubwo ubwenge bwe. 5 Igihe cyose ibyo akora biramuhira; n’ubucamanza bwawe buramurenze, abanzi be akabasuzugura bikabije. Sameki Sameki 6 Akunda kwibwira ngo «Ndi indatsimburwa, no mu bihe bizaza nta cyago kizankoraho.» Pe Pe 7 Akanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya, ajunditse ubugiranabi n’ubugome. 8 Yubikira hafi y’insisiro, akihishahisha ngo yice intungane; agahora agenza umunyantege nke. Ayini Ayini 9 Arubikira nk’intare ibunze mu gihuru; akubikira ngo asumire umunyabyago, agasumira umunyabyago amuroha mu mutego we. Tsade Tsade 10 Arabanza akabunda, agatega, maze uko yakabaye akiroha ku banyantege nke, 11 yibwira ati «Imana ntibyitaho, yahishe uruhanga rwayo, nta cyo yigera ibona.» Kofu Kofu 12 Uhoraho, haguruka! Mana, kinga ukuboko, woye kwibagirwa abanyabyago! 13 Kuki umugiranabi yasuzugura Imana, akagenda yibwira ngo nta cyo uzamutwara? Reshi Reshi 14 Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira, maze ukiyemeza kubyitaho; umunyantege nke arakwiragiza, kandi n’imfubyi ukayitabara. Shini Shini 15 Burizamo ububasha bw’umugiranabi, umuryoze ububi bw’ibyo yakoze, he kuboneka n’agasigisigi k’ubugome bwe. 16 Uhoraho ni Umwami w’ibihe byose, abatamuzi bashize mu gihugu cye. Tawu Tawu 17 Uhoraho, wumva ibyifuzo by’abiyoroshya, ukabakomeza umutima, ugahora ubateze amatwi, 18 maze imfubyi n’abaryamirwaga ukabakiranura, kugira ngo ku isi hatazagira umuntu wongera kwigira umuhinza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda