Zaburi 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuInzira ebyiri mu kubaho k’umuntu 1 Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, 2 ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro! 3 Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira. 4 Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga. 5 Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe, n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane. 6 Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda