Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yuda 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indamutso

1 Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu:

2 nimusenderezwe impuhwe, n’amahoro n’urukundo.


Abigishabinyoma

3 Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.

4 Koko, mwasesewemo n’abantu banditsweho ubucibwe kuva kera kose; ni abagomeramana bahindanya ineza y’Imana, bakigira ibyomanzi, kandi bakihakana Umutegetsi wacu umwe rukumbi, Umwami wacu Yezu Kristu.

5 N’ubwo rero muzi byose ku buryobudasubirwaho, ndashaka kubibutsa ko Uhoraho amaze kugobotora umuryango we mu gihugu cya Misiri, yatsembye abari banze kwemera.

6 Nimwibuke kandi ko abamalayika bitesheje agaciro, bakikura mu cyicaro cyabo, maze Imana ikababohera mu mwijima ubuziraherezo, kugira ngo bahategerereze Umunsi ukomeye w’urubanza.

7 Naho abaturage ba Sodoma na Gomora, n’abo mu migi iyikikije, bohotse kuri ubwo buryo mu busambanyi kandi bakishimisha ku yindi mibiri itaberanye n’umuntu, bahanishwa igihano cy’umuriro w’iteka, cyabaye akarorero ku bantu bose.

8 Ni kuri ubwo buryo abo bantu na bo, mu busazi bwabo, bahindanya umubiri wabo, bagasuzugura Ubutegetsi bw’Imana kandi bagatuka Abakujijwe.

9 Nyamara n’igihe Mikayeli, umumalayika mukuru, agiye impaka na Sekibi, basigana ku byerekeye umurambo wa Musa, ntiyatinyutse no guhingutsa igitutsi ngo atuke Sekibi, ahubwo yaravuze ati «Imana izaguhane.»

10 Nyamara abo bantu bo, icyo batazi baragituka; n’ibyo bazi kandi ku buryo bw’inyamaswa itazi ubwenge, nta kindi bibamarira usibye kuboreka.

11 Bariyimbire, kuko bakurikiye inzira ya Kayini; inyungu ikabashuka, bakagwa mu buyobe bwa Balamu, kandi bakarimbuka kuko bivumbagatanyije nka Kore.

12 Abo ni bo banduz isangira ryanyu rya kivandimwe, igihe bakora iminsi mikuru kandi bauzuza inda zabo nta soni bafite. Ni nk’ibicu bitagira amazi bihuherwa n’umuyaga, bakamera nk’ibiti bitagira imbuto kandi ari igihe cy’umwero, ibiti byarandutse kandi byumiranye.

13 Bameze nk’imihengeri gica yo mu nyanja, ivundereza ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni; bameze nk’inyenyeri zangara, zateganyirijwe iteka ryose umwanya wazo mu mwijima w’icuraburindi.

14 Abo ni bo kandi umukurambere Henoki, uwa karindwi kuva kuri Adamu, yahanuye, akavuga ibiberekeyeho agira ati «Dore Nyagasani agiye kuza hamwe n’ingaba ze ntagatifu,

15 kugira ngo acire abantu bose urubanza, maze ahane abagomeramana base abaziza ibikorwa byabo bibi, n’amagambo agayitse abanyabyaha batiyubaha bavuze, barwaya Imana.»

16 Ni abo ngaba rero! Ni abantu bijimye, bahora bijujuta; bakabaho bakurikije irari ryabo bwite, bakavuga amagambo y’ubwirasi kandi bagacacura abantu babigirira gusa kuronka inyungu yabo.


Amabwiriza agenewe abemera

17 Naho rero mwebwe, nkoramutima zanjye, nimwibuke amagambo mwabwiwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristu.

18 Barababwiye bati «Mu bihe bya nyuma hazaduka abantu b’abaneguranyi bazabaho bakurikije ingeso mbi z’ubugomeramana.»

19 Ni abo ngaba rero! Ni bo bazana ubushyamirane, bakagira ibitekerezo by’isi, ntibagire muri bo Roho Mutagatifu.

20 Mwebweho rero, nkoramutima zanjye, nimushinge imizi mu kwemera kwanyu gutagatifu rwose; musengere muri Roho Mutagatifu;

21 mwikomeze mu rukondo rw’Imana; mushingire amizero yanyu ku mpuhwe z’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muronke ubugingo buhoraho.

22 Nimugirire impuhwe abagishidikanya;

23 mubakize mubakura mu muriro; abandi na bo mubagirire impuhwe ariko zivanze n’ubwoba, mwange n’imyambaro yandujwe n’imibiri yabo.


Gusezera

24 Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryaro,

25 ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Naharirwe ikuzo n’ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha, kuva mu ntangiriro y’ibihe byose byahise, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan