Yoweli 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2. IMANA ICIRA URUBANZA AMAHANGA 1 Koko rero, muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzaba nagaruye Yuda na Yeruzalemu, 2 nzakorakoranya amahanga yose, nyamanurire mu kibaya cyitwa «Uhoraho mucamanza». Aho ni ho nzayacira urubanza kubera Israheli, umuryango wanjye n’umurage wanjye, kuko bawutatanyirije mu bihugu by’amahanga, bakigabanya igihugu cyanjye. 3 Umuryango wanjye bawukoreyeho ubufindo, abahungu bawo babagurana indaya, bagacuruza abakobwa bawo, ngo babone divayi yo kunywa! Ibyo Tiri, Sidoni n’Ubufilisiti bishinjwa 4 Mwebwe se, Tiri na Sidoni, n’intara zose z’Ubufilisiti, icyo munshakaho ni iki? Murashaka se kunyihimura? Nyamara niba mushaka kunyihimura, ubwo bwihimure nzabubagaruraho vuba na bwangu, bube ari mwe bugaruka! 5 Kubera ko mwatwaye feza yanjye na zahabu yanjye, mugashyira mu ngoro zanyu ibyanjye by’agaciro, 6 kubera ko mwagurishije abaturage ba Yeruzalemu, mukabagura n’Abagereki, bakajya kure y’igihugu cyabo, 7 ubu jyewe ngiye kubagarura mbavanye aho mwabagurishije, maze mwebwe mbaryoze ibikorwa bibi byanyu! 8 Nzagurisha abahungu n’abakobwa banyu begukanwe n’abaturage ba Yuda, na bo bazabagure n’Abanyesaba, mu mahanga ya kure.» Uwo ni Uhoraho ubivuze. Urugamba rwa nyuma n’urubanza by’imperuka 9 Nimutangaze ibi ngibi mu mahanga, mugira muti «Nimwitegure intambara! Mukoranye ab’intwari! Nibigire hafi abamenyereye intambara bose, maze bazamuke! 10 Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota, imihoro yanyu muyicuremo amacumu, umunyantege nke nagire ati ’Ndi intwari!’ 11 Nimubanguke mwebwe mwese, mahanga adukikije, maze mukoranire hariya!» Uhoraho, ohereza intwari zawe zimanuke! 12 Amahanga nahaguruke, azamuke, agane ku kibaya cyitwa ’Uhoraho mucamanza’, kuko ari ho ngiye kwicara, ngacira urubanza amahanga yose abakikije. 13 Nimucyamure umuhoro kuko isarura rigeze; nimuze mwenge, dore urwengero ruruzuye, n’imivure irasendereye, kuko ubugome bwabo bukabije! 14 Ngizo inteko z’imbaga nyamwinshi mu kibaya cy’imanza, kuko Umunsi w’Uhoraho wegereje, ukazahigaragariza. 15 Izuba n’ukwezi bizijima, n’inyenyeri ntizizongera kumurika. 16 Uhoraho yivugiye i Siyoni, ijwi rye ryumvikanira i Yeruzalemu; nuko ijuru n’isi birakangarana! Naho umuryango we Uhoraho azawubera ubuhungiro, abe n’ubwihisho ku Bayisraheli. 17 Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yanyu, nkaba ntuye i Siyoni ku musozi wanjye mutagatifu. Yeruzalemu izaba ahantu hatagatifu, abanyamahanga ntibazongera kuhanyura ukundi! 3. ISRAHELI IZONGERA KUBAHO MU MUDENDEZO 18 Uwo munsi, imisozi izarengwa divayi nshyashya, imisozi itembeho amata, amazi atembe mu migezi yose ya Yuda. Isoko izavubuka mu Ngoro y’Uhoraho, ivomerere ikibaya cy’Iminyinya. 19 Misiri yo izaba ikidaturwa, na Edomu ihinduke ubutayu, bazize ubugome bagiriye abahungu ba Yuda, kuko bameneye amaraso y’indacumura mu gihugu cyazo. 20 Naho Yuda na Yeruzalemu bizaturwa ubuziraherezo, uko ibihe bigenda bisimburana. 21 Ni koko: nzahora amaraso yabo yamenwe, nta we uzasigara adahorewe, maze jyewe, Uhoraho, nzature muri Siyoni. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda