Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yoweli 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


II. IBIHE BISHYA N’UMUNSI W’UHORAHO 1. UHORAHO AZASENDEREZA UMWUKA WE KU BAMWUBAHA BOSE

1 «Nyuma y’ibyo nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, abasaza banyu bazabonere mu nzozi, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe.

2 Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja nzabasenderezamo Umwuka wanjye.

3 Nzakora ibitangaje mu kirere no hasi ku isi, hazaboneke amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi.

4 Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso, mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba!

5 Ubwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose, bazakizwa. Ni koko kandi, ku musozi wa Siyoni, hazaboneka abacitse ku icumu, nk’uko Uhoraho yabivuze, kandi i Yeruzalemu hazaboneke abarokotse, mbese abo bose Uhoraho azabahamagare.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan