Yoweli 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgitero cy’inzige kibanziriza Umunsi w’Uhoraho 1 Nimuvugirize ihembe i Siyoni, muvugirize induru ku musozi mutagatifu! Abatuye igihugu bose nibakangarane, kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje! 2 Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse! Dore, ya mbaga y’indatsimburwa kandi itabarika yadutse, uboshye umuseke umurikiye ku mpinga z’imisozi. Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe, nta n’iyindi izaboneka nka yo, kugeza kera cyane, mu bisekuruza bizaza. 3 Mbega igitero! Kibanjirijwe n’umuriro ugurumana, kigakurikirwa n’ikibatsi cy’umuriro utwika. Kitaraza, igihugu cyasaga n’ubusitani bwa Edeni, kimaze kuhanyura, hasigara ari ubutayu bwiyanitse. Ni iki cyashoboraga kugihonoka? 4 Iyo nyoko imeze nk’amafarasi, iragenda isiganwa, uboshye abanyamafarasi. 5 Urwamu rwayo ni nk’urw’amagare y’intambara asimbuka mu mpinga z’imisozi, cyangwa umuriri w’ibikenyeri bigurumana. Mbega ingabo z’intwari, ngo zirakera urugamba! 6 Amahanga yakangaranye imbere yayo, abantu bose basuherewe. 7 Inzige zirihuta nk’ingabo z’intwari, ziratondagira inkike nk’abamenyereye intambara, zose ziboneje inzira, nta na rumwe ruyiteshukaho. 8 Nta na rumwe rubyigana n’urundi, zose ziragenda ziromboreje imbere. No mu isibaniro ry’imyambi zo ziratwaza, kandi ntizigera zitatana. 9 Zirambukiranya umugi ziruka ku nkike; zirurira amazu, zigasesera mu madirishya nk’abajura. 10 Isi irahinda umushyitsi, ijuru rigahungabana imbere yazo! Izuba n’ukwezi bikijima, inyenyeri ntizongere kumurika! 11 Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze! Ingabo ze ntizigira ingano, ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse. Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane, kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara? Igihe cyo kugarukira Uhoraho 12 Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. 13 Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago. 14 Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho, Imana yanyu! 15 Nimuvugirize ihembe i Siyoni, mutangaze hose igisibo gitagatifu, kandi mutumize bose mu iteraniro. 16 Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza, n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere. Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni na we ave mu cyumba cye. 17 Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe, ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo: Mbese Imana yabo iba he?» 2. UHORAHO ASUBIZA UMURYANGO WE 18 Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababarira umuryango we. 19 Nuko Uhoraho asubiza umuryango we, ati «Noneho ngiye kuboherereza ingano na divayi, hamwe n’amavuta mashyashya, muzabihage; kandi sinzongera kubakoza isoni bibaho mu maso y’amahanga. 20 Uje aturutse mu majyaruguru, nzamunyuza kure yanyu; nzamuhinda mwerekeza mu gihugu cyumaganye kandi kitera. Ingabo ze z’imbere nzaziganisha mu nyanja y’iburasirazuba, iz’inyuma nziganishe mu nyanja y’iburengerazuba, maze umunuko uzatongore kubera ububore bwazo, kuko Uhoraho azaba yakoze ibintu bikomeye!» 21 Witinya, wa si we, ishime kandi unezerwe, kuko Uhoraho agiye gukora ibintu bikomeye! 22 Namwe, nyamaswa zo mu gasozi, mwitinya; inzuri zo mu mayaga zongeye kumera ubwatsi, ibiti byeze imbuto zabyo, umutini n’umuzabibu byarumbutse. 23 Bantu b’i Siyoni, nimunezerwe, mwishimire muri Uhoraho, Imana yanyu, kuko abahaye imvura y’umuhindo ibakwiye, akaba abagushirije imvura y’itumba n’iy’umuhindo nka kera. 24 Imbuga zizuzuraho ingano, urwengero rusagukwe na divayi n’amavuta mashyashya. 25 «Nzabariha ibyariwe n’insanane muri ya myaka yose, bikaribwa n’inzige, n’indahaga, n’ibihore, ari byo cya gitero cyanjye nabateje. 26 Muzarya mwijute, muzasingize izina ry’Uhoraho, Imana yanyu, yabakoreye ibintu by’agatangaza. Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa n’isoni bibaho! 27 Ubwo muzamenya ko ndi rwagati muri Israheli, nkaba ndi Uhoraho, Imana yanyu, kandi ko nta yindi ibaho! Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa n’isoni bibaho.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda