Yoweli 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yoweli, mwene Petuweli. I. IGITERO CY’INZIGE 1. ICYUNAMO N’UGUTAKAMBA Amaganya atewe n’irimbuka ry’igihugu 2 Nimwumve ibi ngibi, mwe bakuru b’umuryango, mutege amatwi, mwebwe mwese abatuye igihugu! Ibintu nk’ibi hari ibyigeze bibaho, ari mu gihe cyanyu, cyangwa se mu gihe cy’abasokuruza banyu? 3 Nimubitekerereze abana banyu, abana banyu babitekerereze ababo, na bo bazabitekerereze ab’igisekuru kizaza! 4 Ibyo insanane zasize, byariwe n’inzige; ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga; ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore. 5 Nimukanguke, mwa basinzi mwe, nimurire kandi muboroge, mwebwe mwese abanywi ba divayi, kubera divayi nshyashya mutacyongeye gukoza mu kanwa! 6 Dore ingabo ziteye igihugu cyanjye, ni imbaga y’indatsimburwa kandi itabarika; amenyo yazo ni nk’ay’intare, zifite n’inzasaya nk’iz’intare y’ingore. 7 Umuzabibu wanjye ziwuhinduye ubutayu, imitini yanjye zirayivunagura; zirayikokora ziyiragarika hasi, amashami yayo asigara ari imyeru! 8 Ganya, nk’inkumi yapfushije umusore wayisabye, ikamuririra yambaye ikigunira. 9 Amaturo n’ibitambo byaciwe mu Ngoro y’Uhoraho, abaherezabitambo bashinzwe umurimo w’Uhoraho bari mu cyunamo. 10 Imirima yayogojwe, ubutaka buri mu cyunamo, ingano zononekaye, divayi yabuze n’amavuta mashyashya yakamye. 11 Bahinzi, nimwumirwe; bene imizabibu, muboroge; muririre ingano nini n’iza bushoki: kuko umusaruro wo mu mirima wangiritse. 12 Umuzabibu warabiranye, umutini urumirana, imikomamanga, imikindo, amapera, mbese ibiti byose byo mu mirima, byumiranye. Bityo rero, nta munezero ukirangwa mu bantu. Bose barahamagarirwa gusiba kurya no gutakambira Uhoraho 13 Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye. 14 Nimwitagatifurishe gusiba kurya, mutangaze iteraniro ritagatifu, mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho. Umunsi w’Uhoraho uregereje 15 Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje! Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha. 16 None se ntitwabyiboneraga n’amaso yacu ko ibiribwa bivanyweho, ibyishimo n’umunezero bikabura mu Ngoro y’Uhoraho? 17 Imbuto zumiye ku mayogi, imitiba nta kikiyihunitsemo; ibigega byarasenyutse kuko ingano zabuze. 18 Nimwiyumvire namwe ukuntu amatungo aboroga! Amashyo y’inka arangara kuko atakigira urwuri; ndetse n’amatungo magufi yacitse intege. 19 Uhoraho, ni wowe ntakambira, kuko umuriro wayogoje inzuri zo mu mayaga, ikirimi cy’umuriro gitwika ibiti byose byo mu murima. 20 Dore, ndetse n’inyamaswa z’ishyamba ziguhanze amaso, kuko imigezi yakamye n’umuriro ukayogoza mu mayaga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda