Yosuwa 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBagirana isezerano n’abantu b’i Gibewoni 1 Ubwo rero, bamaze kubyumva, abami bose b’iburengerazuba bwa Yorudani, bari batuye mu Misozi, mu Mirambi no ku nkengero zose z’Inyanja ngari, kugeza kuri Libani, ari bo Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi, Abayebuzi, 2 bashyira hamwe ngo barwanye Yozuwe na Israheli. 3 Abaturage b’i Gibewoni bumvise ibyo Yozuwe yakoreye Yeriko na Hayi, 4 na bo bakoresha uburyarya bagerageza kwiyoberanya. Nuko indogobe zabo bazihekesha ibifuka bishaje, n’impago z’impu zishaje za divayi, zatobaguritse kandi ziteye ibiremo; 5 bambara inkweto zishaje na zo ziteye ibiremo, kandi bambara imyenda y’ubushwambagara; imigati batwayeho impamba yari yumye kandi ivungaguritse. 6 Basanga Yozuwe mu ngando y’i Giligali ari kumwe n’Abayisraheli, maze baramubwira bati «Tuvuye mu gihugu cya kure, turagira ngo tugirane isezerano.» 7 Abayisraheli basubiza abo Bahivi, bati «Aho none ntimwaba mutuye muri twe? Ubwo se twagirana isezerano dute?» 8 Ariko babwira Yozuwe bati «Turi abagaragu bawe.» Nuko Yozuwe arababaza ati «Muri bande se, kandi muraturuka he?» 9 Na bo bati «Abagaragu bawe baturutse mu gihugu cya kure cyane ku mpamvu y’Uhoraho, Imana yawe, kuko twumvise ikuzo rye, ibyo yakoreye mu Misiri byose, 10 n’ibyo yakoreye abami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, Sihoni, umwami wa Heshiboni, na Ogi, umwami wa Bashani, wari utuye i Ashitaroti. 11 Abakuru bacu n’abaturage b’igihugu cyacu bose baradutumye bati ’Mutware impamba, mugende maze mubabwire muti ’Turi abagaragu banyu; none rero, mureke tugirane isezerano.’ 12 Dore umugati wacu wari ushyushye ubwo twakoraga impamba tuva mu ngo zacu, umunsi tuza hano iwanyu; none ubu warumye kandi ni ubuvungukira. 13 Izi mpago z’impu zirimo divayi twayishyizemo ari nshya, none dore zirashaje; imyambaro yacu n’inkweto zacu dore byashajishijwe n’urugendo rurerure.» 14 Abayisraheli basangira na bo ku mpamba zabo, ariko batagishije inama Uhoraho. 15 Nuko Yozuwe agirana na bo isezerano, abaha amahoro kugira ngo barokoke; abakuru b’umuryango na bo barabirahirira. 16 Hashize iminsi itatu bagiranye isezerano, Abayisraheli baza kumenya ko ba bantu ari abaturanyi babo kandi ko batuye muri bo. 17 Abayisraheli baragenda, maze ku munsi wa gatatu binjira mu migi yabo, ari yo Gibewoni, Kefira, Beyeroti na Kiriyati‐Yeyarimu. 18 Abayisraheli ntibabica, kuko abakuru b’umuryango bari barabirahiriye mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, ariko imbaga yose yinubira abakuru bayo. 19 Abakuru b’umuryango babwira rubanda rwose bati «Twabarahiriye mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, bityo rero nta kibi twabagirira. 20 Dore uko tuzabagenza: tuzareka babeho kugira ngo tutikururira uburakari bw’Uhoraho, kubera indahiro twabarahiriye.» 21 Abakuru b’umuryango barongera bati «Nibabeho! Ariko bajye basa inkwi kandi bajye bavomera amazi ikoraniro ryose.» Abakuru b’umuryango basubiza batyo ikoraniro. 22 Yozuwe ahamagara Abagibewoni, arababwira ati «Kuki mwatubeshye ngo ’Dutuye kure cyane’, kandi mutuye muri twe nyirizina? 23 Kuva ubu mubaye ibivume, kandi nta n’umwe muri mwe uzareka kuba umugaragu, no kwasa inkwi no kuvoma amazi, mu Nzu y’Imana yanjye.» 24 Basubiza Yozuwe, bagira bati «Koko, twebwe abagaragu bawe twari twarumvise kenshi bavuga iby’Uhoraho, Imana yawe; n’uko yari yategetse Musa umugaragu we kubaha igihugu cyose no gutsemba abaturage b’igihugu cyose imbere yanyu. Twarabatinye cyane; ni cyo cyatumye tubigenza dutyo. 25 None ubu turi mu maboko yawe; tugire uko ubona bikwiye kandi bigutunganiye.» 26 Yozuwe abagenza atyo, maze abakura mu nzara z’Abayisraheli, ntibabica. 27 Uwo munsi nyine, Yozuwe abashinga imirimo yo kwasa inkwi no kuvomera amazi ikoraniro n’urutambiro rw’Uhoraho, aho Imana izihitiramo, kugeza na n’ubu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda