Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Hayi ifatwa

1 Uhoraho abwira Yozuwe ati «Humura witinya! Jyana na rubanda rwose rushobora kurwana; uhaguruke utere Hayi. Itegereze, umwami wa Hayi n’ingabo ze, umugi we n’igihugu cye, ndabikweguriye.

2 Uko wagenjeje Yeriko n’umwami wayo, uzabe ari ko ugenza Hayi n’umwami wayo; cyakora, iminyago n’amatungo muzabyitwarira. Ngaho rero, fata agatsiko k’abantu, ubahishe inyuma y’umugi.»

3 Yozuwe arabaduka, we n’ingabo zose, kugira ngo bazamuke batere Hayi. Yozuwe atoranya abantu ibihumbi mirongo itatu, ingabo z’intwari, maze abohereza nijoro.

4 Yari yababwiye ati «Mutege amatwi! Muzaba mwihishe mu bico inyuma y’uwo mugi; ntimuzajye kure y’umugi kandi muzabe mwiteguye mwese.

5 Jye n’imbaga tuzaba turi kumwe, tuzegera umugi. Nibasohoka baduteye nk’uko babigize mbere, tuzabahunga,

6 maze bazadukurikire kugeza ubwo tubageza kure y’umugi, kuko bazibwira bati ’Bongeye kuduhunga nk’ubwa mbere’. Tuzabahunga rero.

7 Noneho mwe, muzasohoka mu bico byanyu maze mufate umugi; Uhoraho, Imana yanyu, awubegurire.

8 Nimumara gufata umugi, muzawutwika; muzabigenza nk’uko Uhoraho yabivuze. Ng’iryo itegeko mbahaye.»

9 Yozuwe arabohereza maze baca ibico barihisha; bashinga ibirindiro hagati ya Beteli na Hayi, mu burengerazuba bwa Hayi. Iryo joro nyine Yozuwe arara hamwe n’imbaga.

10 Bukeye Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, yitegereza imbaga, noneho abona kuzamuka atera Hayi. Yari aherekejwe n’abakuru ba Israheli, barangaje imbere ya rubanda.

11 Ingabo zose zari zakereye kurwana, zizamukana na we. Bageze ahateganye n’umugi, baca ingando mu majyaruguru ya Hayi, hakaba imanga hagati yabo na Hayi.

12 Yozuwe ajyana n’abantu bageze ku bihumbi bitanu, abacamo ibico, bihisha hagati ya Beteli na Hayi, mu burengerazuba bw’umugi.

13 Rubanda na bo baca ingando mu majyaruguru y’umugi, naho abari inyuma basigara mu burengerazuba bwawo; iryo joro Yozuwe ajya mu kibaya rwagati.

14 Umwami wa Hayi akibibona, we n’ingabo ze, bahaguruka n,ingoga, basohoka mu mugi baza kurwana na Israheli. Bahagarara ahantu hateganye na Araba, ariko ntiyari azi ko hari ibico by’abantu bamuteze, bihishe inyuma y’umugi.

15 Yozuwe n’Abayisraheli bose baritsindisha, maze biruka bagana mu butayu.

16 Abari mu mugi bose barasohoka, barabakurikirana, babaha induru. Bakurikira Yozuwe, maze bagera kure y’umugi.

17 Muri Hayi na Beteli, nta muntu n’umwe wahasigaye adakurikiye Israheli; uko bakurikiranye Israheli, basiga badakinze amarembo y’umugi.

18 Uhoraho abwira Yozuwe ati «Erekeza icumu ufite mu ntoki kuri Hayi, kuko ngiye kuyikwegurira.» Yozuwe yerekeza ku mugi icumu yari afite mu ntoki.

19 Akirambura ikiganza, abari bihishe mu bico baturumbuka biruka, bava aho bari bihishe, binjira mu mugi maze barawufata; ubwo bahita bawutwika.

20 Ab’i Hayi basubije amaso inyuma, babona umwotsi uracumba kugera ku ijuru. Nuko bumva ko nta ho bagihungiye, kuko Abayisraheli bahungiraga mu butayu bari babahindukiranye.

21 Yozuwe na Israheli yose, babonye ko abari bihishe mu bico bigaruriye umugi, babonye n’umwotsi wazamukagamo, bahindukirana abantu b’i Hayi, barabarwanya.

22 Abayisraheli bari mu mugi bawuvamo ngo bahure na bene wabo; batangatanga ab’i Hayi imbere n’inyuma, ubwo baba baragoswe, maze si ukubica habe ngo hagire n’ucika ku icumu cyangwa ngo ahunge!

23 Umwami wa Hayi we yafashwe mpiri, bamuzanira Yozuwe.

24 Nuko Abayisraheli bamaze kurimbagura ab’i Hayi, haba ku gasozi, haba no mu butayu aho bari babakurikiye hose, Israheli igaruka i Hayi, maze abahasigaye ibamarira ku icumu.

25 Abapfuye uwo munsi, abagabo n’abagore, babaye ibihumbi cumi na bibiri bose b’i Hayi.

26 Yozuwe ntiyigeze amanura ukuboko kwari gufashe icumu, kugeza ubwo atsembye Abanyahayi bose.

27 Ubwo rero Israheli itwara iminyago y’amatungo n’ibindi byose basahuye mu mugi, nk’uko Uroraho yari yabibwiye Yozuwe.

28 Yozuwe atwika Hayi maze ayihindura umuyonga, ako gasi k’amabuye karacyariho na n’ubu.

29 Naho umwami wa Hayi, Yozuwe amumanika ku giti kugeza nimugoroba, maze izuba rirenze ategeka ko bamanura umurambo ku giti: bawujugunya inyuma y’amarembo y’umugi, maze bawugerekaho ikirundo cy’amabuye kikiriho na n’ubu.


Basomera Itegeko ku musozi wa Ebali

30 Yozuwe yubakira Uhoraho, Imana ya Israheli, urutambiro ku musozi wa Ebali,

31 nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabitegetse Abayisraheli, mbese nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Itegeko rya Musa: urutambiro rw’amabuye atabajwe, atigeze agerwaho n’igikoresho cy’icyuma. Bashyiraho ibitambo bitwikirwa Uhoraho, bahatangira n’amaturo y’ubuhoro.

32 Nuko aho ngaho Yozuwe ahandukurira ku mabuye itegeko rya Musa; aryandikira imbere y’Abayisraheli.

33 Israheli yose, n’abakuru bayo, n’abatware bayo, n’abacamanza bayo, bari bakikije Ubushyinguro. Yaba umusuhuke cyangwa kavukire, bose bari imbere y’abaherezabitambo b’Abalevi batwaraga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. Bamwe bari imbere y’umusozi wa Garizimu, abandi imbere ya Ebali, nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabitegetse, kugira ngo Abayisraheli babanze bahabwe umugisha.

34 Nyuma y’ibyo, Yozuwe asoma amagambo yose y’Itegeko, umugisha n’umuvumo, nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’Itegeko.

35 Nta jambo na rimwe mu yo Musa yategetse, Yozuwe atasomye imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, harimo abagore, abana n’abasuhuke babaga muri bo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan