Yosuwa 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbayisraheli bafata Yeriko 1 Yeriko yari ifunze bikomeye, nta wasohokaga nta n’uwinjiraga, kubera gutinya Abayisraheli. 2 Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Dore Yeriko n’umwami wayo n’abantu bayo bakomeye, ndabibeguriye. 3 Mwebwe rero, ingabo zose ziri ku rugamba, muzazenguruke umugi incuro imwe; ibyo muzabigire iminsi itandatu. 4 Abaherezabitambo barindwi bazatwara amahembe ya rugeyo, bajye imbere y’Ubushyinguro. Umunsi wa karindwi, umugi muzawuzenguruka karindwi, abaherezabitambo ari ko bavuza ihembe. 5 Ihembe rya rugeyo nirivuga — mukumva ihembe riranguruye ijwi —, rubanda rwose ruzavuze urwamo rwinshi cyane, urukuta rw’umugi ruzaherako rwiture hasi, maze rubanda burire buri muntu aboneje imbere ye.» 6 Yozuwe, mwene Nuni, ahamagaza abaherezabitambo, arababwira ati «Nimuheke Ubushyinguro bw’Isezerano, maze abaherezabitambo barindwi batware amahembe arindwi ya rugeyo, bajye imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho.» 7 Abwira na rubanda, ati «Nimugende muzenguruke umugi, ariko ingabo ziteguye kurwana zibanze imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho.» 8 Byose bigenda uko Yozuwe yabibwiye rubanda: abaherezabitambo barindwi batwaye amahembe arindwi ya rugeyo, bagenda bayavuza imbere y’Uhoraho. Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bwari bubakurikiye. 9 Ingabo ziteguye kurwana zari imbere y’abaherezabitambo bavuza ihembe; ingabo z’inyuma zikurikiye Ubushinguro; uko bavuzaga ihembe ni ko bagendaga. 10 Yozuwe yari yahaye rubanda iri tegeko, agira ati «Ntimuzasakuze, ijwi ryanyu ntirizumvikane, kandi ntihazagire n’ijambo na rimwe risohoka mu kanwa kanyu, kugeza umunsi nzababwira nti ’Muvuze urwamo!’; ubwo ni ho muzavuza urwamo.» 11 Ubushyinguro bw’Uhoraho buzenguruka umugi incuro imwe, hanyuma bagaruka mu ngando baraharara. 12 Bukeye Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, maze abaherezabitambo baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho. 13 Abaherezabitambo barindwi batwara amahembe ya rugeyo imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, bongera kugenda bavuza ihembe. Ingabo ziteguye kurwana zagendaga imbere yabo, naho abandi bakurikira Ubushyinguro; bagenda bavuza ihembe. 14 Kuri uwo munsi wa kabiri, bazenguruka umugi incuro imwe, hanyuma bagaruka mu ngando. Babigenjeje batyo iminsi itandatu. 15 Ku munsi wa karindwi babyuka mu museke, maze bazenguruka umugi nk’uko bari basanzwe babigenza, bawuzenguruka incuro ndwi; uwo munsi wonyine ni bwo bazengurutse umugi incuro ndwi. 16 Ku ncuro ya karindwi, abaherezabitambo bakivuza ihembe, Yozuwe abwira rubanda ati «Nimuvuze urwamo! kuko Uhoraho yabeguriye umugi. 17 Umugi uzarimburwa n’ibiwurimo byegurirwe Uhoraho; Rahabu wenyine, ya ndaya, ni we uzarokoka n’abo bazaba bari kumwe mu nzu, kuko yahishe intumwa twari twohereje. 18 Naho mwe, mumenye ko nta kigomba gucika ku icumu, kugira ngo umugi numara kurimbuka, mutazavaho mugira icyo muhakura, bigatuma ingando ya Israheli ihakura umuvumo, ikazavaho igusha ishyano. 19 Feza yose, zahabu yose, n’ibikozwe mu muringa cyangwa mu butare, ibyo byose bizegurirwa Uhoraho, maze byinjizwe mu mutungo w’Uhoraho.» 20 Rubanda ruvuza urwamo maze ihembe riroroma. Imbaga yumvise umworomo w’ihembe, bavuza urwamo rwinshi maze urukuta rw’umugi ruhita rurindimuka ako kanya; rubanda bazamuka biroha mu mugi buri wese aboneje imbere ye, maze bigarurira umugi. 21 Ibyari mu mugi byose barabitsemba, yaba umugabo, yaba umugore, umusore cyangwa umusaza, impfizi, intama n’indogobe, babimarira ku icumu. Yozuwe ababarira Rahabu 22 Yozuwe abwira ba bagabo babiri batase igihugu, ati «Nimwinjire mu nzu ya ya ndaya, maze mukuremo uwo mugore n’ibye byose, nk’uko mwabimurahiye.» 23 Ba basore baje gutata binjira kwa Rahabu, bamuvanamo, we na se, na nyina, na basaza be, n’ibye byose; bakuramo abo mu muryango we bose, maze babashyira hirya y’ingando ya Israheli. 24 Naho umugi bawutwikana n’ibiwurimo byose, keretse feza, zahabu n’ibindi bikozwe mu muringa no mu butare, maze babyongera ku mutungo w’Ingoro y’Uhoraho. 25 Yozuwe akiza atyo Rahabu w’indaya, n’umuryango we, n’ibye byose; kuko yahishe intumwa Yozuwe yari yohereje gutata Yeriko. Uwo mugore yabaye mu Bayisraheli, n’abamukomokaho bakomeje gutura muri bo kugeza na n’ubu. 26 Icyo gihe, Yozuwe arahira, agira ati «Arabe ikivume imbere y’Uhoraho, umuntu wese uzahirahira ngo arubaka uyu mugi wa Yeriko! Natangira kuwubaka, umwana we w’imfura azahagwa; nawushyiraho inzugi arangije, umuhererezi we ahagwe!» 27 Uhoraho yagumanye na Yozuwe, wari umaze kuba ikirangirire mu gihugu cyose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda