Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abayisraheli bagenywa i Giligali

1 Abami bose b’Abahemori rero bo hakurya ya Yorudani mu burengerazuba, n’abami bose b’Abakanahani bateganye n’inyanja, baza kumenya ko Uhoraho yumukije amazi ya Yorudani imbere y’Abayisraheli, kugeza ubwo bambutse; nuko bacika intege, bananirwa guhumeka imbere y’Abayisraheli.

2 Icyo gihe Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ubajishe ibuye rityaye, maze wongere ugenye Abayisraheli.»

3 Yozuwe abajisha ibuye rityaye, nuko agenya Abayisraheli ku musozi bahise bita «uw’igenywa».

4 Dore impamvu yatumye Yozuwe abagenya: rubanda rwari rwaravuye mu Misiri, ab’igitsinagabo, abantu b’abatabazi bari baravuye mu Misiri bashiriye mu nzira bakiri mu butayu.

5 Nuko rero, abavuye mu Misiri bose bari baragenywe, naho abavukiye mu butayu, rubanda rumaze kuva mu Misiri, bo nta bwo bari baragenywe.

6 Koko rero, Abayisraheli bagenze imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza ubwo ingabo zose zavuye mu Misiri zishira. Bari baranze kumvira ijambo ry’Uhoraho, bituma Uhoraho abarahirira kutazabereka igihugu yari yarasezeraniye ba sekuru babo ko azaduha, igihugu gitemba amata n’ubuki.

7 Abahungu babo Uhoraho yashyize mu mwanya wabo, ni bo Yozuwe yagenye, kuko batigeze bagenywa, nta bwo bari babagenyeye mu nzira.

8 Bamaze rero kugenya imbaga yose, bagumye mu ngando, barindiriye ko bakira.

9 Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri.» Aho hantu bahise Giligali kugeza na n’ubu.


Pasika ya mbere muri Kanahani

10 Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi, nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko.

11 Nuko bukeye bwa Pasika, barya imbuto zo muri icyo gihugu; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine.

12 Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kuboneka. Abayisraheli ntibongera kubona manu, barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka.


Umugaba w’ingabo z’Uhoraho

13 Nuko igihe Yozuwe yari hafi ya Yeriko, yubura amaso aritegereza: abona umugabo uhagaze imbere ye; yari yakuye inkota mu rwubati ayifashe mu ntoki. Yozuwe aramwegera, aramubaza ati «Uri uwacu, cyangwa se uri uwo mu banzi bacu?»

14 Aramusubiza ati «Oya, ahubwo ndi umugaba w’ingabo z’Uhoraho. None ndaje.» Nuko Yozuwe agwa apfukamye, yubika uruhanga ku butaka, maze aramubaza ati «Databuja arabwira iki umugaragu we?»

15 Umugaba w’ingabo z’Uhoraho asubiza Yozuwe, ati «Vana inkweto mu birenge byawe, kuko aha uhagaze ari ahatagatifu.» Yozuwe abigenza atyo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan