Yosuwa 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmabuye cumi n’abiri y’urwibutso 1 Ubwo imbaga yose imaze kwambuka Yorudani, Uhoraho abwira Yozuwe, ati 2 «Fata abantu cumi na babiri muri rubanda, umuntu umwe muri buri muryango, 3 maze ubategeke uti ’Mukure hano muri Yorudani nyirizina, aho ibirenge by’abaherezabitambo byari bihagaze, amabuye cumi n’abiri; muyambukane maze muyashinge aho muza kurara.’» 4 Nuko Yozuwe ahamagara abantu cumi na babiri yari yatoranyije mu Bayisraheli, umuntu umwe muri buri muryango, 5 maze Yozuwe arababwira ati «Nimunyure imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana yanyu, mugane rwagati muri Yorudani, maze buri muntu atware ibuye ku rutugu, uko imiryango y’Abayisraheli ingana, 6 kugira ngo ibyo bizababere ikimenyetso muzahorana. Ejo, abahungu banyu nibababaza bati ’Aya mabuye abibutsa iki?’, 7 muzabasubize muti ’Ni uko amazi ya Yorudani yacitsemo kabiri imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, igihe bunyuze muri Yorudani! Amazi ya Yorudani yacitsemo kabiri, none aya mabuye azahora atubera urwibutso, twe Abayisraheli.’» 8 Nuko Abayisraheli bagenza uko Yozuwe yabategetse: batora amabuye cumi n’abiri yo muri Yorudani rwagati, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Yozuwe, bakurikije umubare w’imiryango y’Abayisraheli, maze barayajyana bayageza ku ngando baba ari ho bayashyira. 9 Yozuwe ashingisha amabuye cumi n’abiri muri Yorudani rwagati, bayashinga aho abaherezabitambo bari bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bari bashinze ibirenge, kandi aracyahari na n’ubu. 10 Abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro baguma muri Yorudani rwagati, kugeza ubwo huzuzwa ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe kubwira rubanda byose, nk’uko Musa yari yarabitegetse Yozuwe. Nuko imbaga yihutira kwambuka. 11 Maze rero rubanda rwose rumaze kwambuka, Ubushyinguro bw’Uhoraho hamwe n’abaherezabitambo banyura imbere y’imbaga. 12 Bene Rubeni, bene Gadi n’igice kimwe cya kabiri cya bene Manase babanziriza abandi Bayisraheli, bitegura intambara, nk’uko Musa yari yarabibabwiye. 13 Abantu bageze ku bihumbi mirongo ine, bitwaje intwaro kandi biteguye kurwana, banyura imbere y’Uhoraho bajya ahagana mu kibaya cya Yeriko. 14 Uwo munsi Uhoraho yubahiriza Yozuwe mu maso y’Abayisraheli bose, nuko bamutinya batyo nk’uko batinyaga Musa mu buzima bwe bwose. 15 Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati 16 «Tegeka abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano, bazamuke bave muri Yorudani.» 17 Maze Yozuwe ategeka abaherezabitambo, ati «Nimuzamuke muve muri Yorudani!» 18 Nuko abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Uhoraho barazamuka bava muri Yorudani, bagishinga ibirenge imusozi, ako kanya amazi asubira mu mwanya wayo, yongera gutemba nka mbere hagati y’inkombe zayo. 19 Imbaga iva kuri Yorudani ku wa cumi w’ukwezi kwa mbere, maze icumbika i Giligali, mu burasirazuba bwa Yeriko. 20 Naho ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorudani, Yozuwe ayashingisha i Giligali. 21 Hanyuma abwira Abayisraheli ati «Ejo abahungu banyu nibabaza ba se bati ’Aya mabuye abibutsa iki?’, 22 muzabimenyeshe abahungu banyu muvuga muti ’Israheli yambukiye Yorudani hano humutse. 23 Uhoraho, Imana yanyu, yakamije amazi ya Yorudani mubyirebera, kugeza ubwo mwambutse, nk’uko Uhoraho, Imana yanyu, yabigize ku mazi y’inyanja y’Urufunzo, ubwo yayakamyaga tubyirebera kugeza ubwo twambutse, 24 kugira ngo abantu b’isi yose bamenye ko ikiganza cy’Uhoraho ari ikinyabubasha, kugira ngo kandi iminsi yose mujye mutinya Uhoraho, Imana yanyu.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda