Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Bambuka Yorudani

1 Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, we n’Abayisraheli bose; bava i Shitimu, baragenda maze bagera kuri Yorudani. Aho ngaho baraharara mbere yo kwambuka.

2 Nyuma y’iminsi itatu, abatware b’imbaga banyura mu ngando,

3 maze baha rubanda iri tegeko, bati «Nimubona Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Imana yanyu, n’abaherezabitambo b’Abalevi babuhetse, ubwo muzahereko muva aho muri, maze mubukurikire;

4 bityo muzamenye inzira mugomba kunyura, kuko iyo nzira nta bundi mwari mwayinyura. Ariko hagati yanyu na bwo, hajye hasigara intera ireshya n’imikono ibihumbi bibiri; ntimukabwegere.»

5 Hanyuma Yozuwe abwira rubanda, ati «Mwitagatifuze kuko ejo Uhoraho azakora ibitangaza hagati yanyu.»

6 Yozuwe abwira abaherezabitambo, ati «Nimuheke Ubushyinguro bw’Isezerano, maze mutambuke mujye imbere y’imbaga.» Baheka Ubushyinguro bw’Isezerano, maze bajya imbere y’imbaga.

7 Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi ndatangira kukubahiriza mu maso ya Israheli, kugira ngo bamenye ko nzaba ndi kumwe nawe nk’uko nabanye na Musa.

8 Naho wowe, uhe iri tegeko abaherezabitambo baheka Ubushyinguro uti ’Nimugera ku nkombe y’amazi ya Yorudani, muhagarare muri Yorudani.’»

9 Yozuwe abwira Abayisraheli, ati «Nimwigire hino maze mwumve ijambo ry’Uhoraho, Imana yanyu.»

10 Nuko Yozuwe aravuga ati «Ibi ni byo muzamenyeraho ko Imana Nyir’ubuzima iri muri mwe, kandi ko izamenesha mubyirebera Umukanahani, Umuheti, Umuhivi, Umuperezi, Umugirigashi, Umuhemori, Umuyebuzi:

11 dore Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Umugenga w’isi yose bugiye kubabanziriza muri Yorudani.

12 None ubu rero, mufate abantu cumi na babiri mu miryango ya Israheli, umuntu umwe muri buri muryango.

13 Ubwo abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Umugenga w’isi yose, nibaba bagishinga ibirenge mu mazi ya Yorudani, ako kanya amazi ya Yorudani amanuka ava mu masoko aracikamo kabiri, maze yibumbire mu kizenga kimwe.»

14 Nuko imbaga isohoka mu mahema yayo kugira ngo yambuke Yorudani, naho abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bayigenda imbere.

15 Abahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bagikandagira mu mazi yo ku nkengero, — koko kandi amazi ya Yorudani asendera ku nkombe zombi igihe cyose cy’isarura —,

16 ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko arahagarara, maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama, umugi uri hafi ya Saritani, naho amazi yamanukaga ajya mu nyanja ya Araba, ari yo nyanja y’Umunyu, arakama rwose, maze imbaga yambukira ahateganye na Yeriko.

17 Nuko abaherezabitambo bahekaga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bahagarara ku butaka bwumutse muri Yorudani rwagati, mu gihe Israheli yose yambukiraga ahumutse; abaherezabitambo ntibanyeganyega kugeza ubwo imbaga yose yari imaze kwambuka Yorudani.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan