Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isezerano ry’i Sikemu

1 Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’Imana.

2 Yozuwe abwira rubanda rwose, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuga: Abakurambere banyu, Tera, se wa Abrahamu na Nahori, kera bari batuye hakurya y’Uruzi, kandi basengaga ibigirwamana.

3 Nakuye Abrahamu, umukurambere wanyu, hakurya y’Uruzi maze munyuza mu gihugu cya Kanahani cyose, mugwiriza urubyaro kandi muha Izaki.

4 Izaki muha Yakobo na Ezawu, kandi Ezawu mugabira umusozi wa Seyiri. Ariko Yakobo n’abahungu be baramanuka bajya mu Misiri.

5 Hanyuma nohereza Musa na Aroni, kandi mpanisha Misiri ibikorwa byanjye nabakubitishije, noneho mbavanayo.

6 Ba so nabavanye mu Misiri, muraza mugera ku nyanja. Abanyamisiri bakurikiranye ba so kugera ku nyanja y’Urufunzo, bari ku magare no ku mafarasi.

7 Nuko ba so batakira Uhoraho, maze acisha igihu hagati yanyu n’Abanyamisiri, inyanja ayigarura ku Banyamisiri, bose bararohama. Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye mu Misiri, hanyuma mugeze mu butayu muhamara igihe kirekire.

8 Nabinjije mu gihugu cy’Abahemori batuye hakurya ya Yorudani, ariko barabarwanya. Narababeguriye, mwigarurira igihugu cyabo, nabatsembye imbere yanyu.

9 Balaki, mwene Sipori, umwami wa Mowabu, arahaguruka ngo arwanye Israheli; atuma kuri Balahamu mwene Bewori, kugira ngo abavume.

10 Ariko sinashatse kumva Balahamu; byatumye abaha umugisha maze mbakura mu nzara ze.

11 Mwambutse Yorudani maze mugera i Yeriko, abategetsi b’i Yeriko barabarwanya, Umuhemori, Umuperizi, Umukanahani, Umuheti, Umugirigashi, Umuhivi, n’Umuyebuzi, ariko narababeguriye.

12 Nohereza imbere yanyu amavubi yirukaniraga kure yanyu abami bombi b’Abahemori; si inkota yawe cyangwa umuheto wawe wabikoze.

13 Naguhaye igihugu utavunikiye, n’imigi utigeze wubaka, none ukaba uyibamo; nguha imizabibu n’imizeti utateye, none ukaba urya imbuto zayo.

14 Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri, maze mukorere Uhoraho.

15 Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.»

16 Rubanda baramusubiza bati «Hehe n’igitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana!

17 Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze no mu mahanga yose twagiye tunyuramo.

18 Uhoraho yirukanye amahanga yose imbere yacu, cyane cyane Abahemori batuye igihugu. Natwe rero tuzakorera Uhoraho, kuko ari We Mana yacu.»

19 Yozuwe abwira rubanda ati «Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu.

20 Nimwitandukanya n’Uhoraho mugakorera ibigirwamana by’amahanga, azahindukira abagirire nabi, abatsembe nyuma y’ineza yose yabagiriye.»

21 Rubanda basubiza Yozuwe bati «Reka da! Ntibikabe kuko tuzakorera Uhoraho.»

22 Yozuwe arababwira ati «Musanzwe muzi ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo gukorera Uhoraho.» Barasubiza bati «Turabyiyemeje.»

23 Yozuwe arakomeza ati «Noneho rero, nimwigizeyo ibigirwamana by’amahanga biri muri mwe, maze mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, Imana yanyu.»

24 Rubanda basubiza Yozuwe bati «Tuzakorera Uhoraho, Imana yacu, kandi twumvire ijwi rye.»

25 Uwo munsi i Sikemu, Yozuwe agirana isezerano na rubanda; abaha amategeko n’umuco bazagenderaho.

26 Ayo magambo Yozuwe ayandika mu gitabo cy’Itegeko ry’Imana. Afata ibuye rinini arishingisha aho ngaho, mu nsi y’igiti cy’umushishi cyari bugufi y’Ingoro y’Uhoraho.

27 Yozuwe abwira rubanda rwose ati «Dore iri buye ni ryo rizadushinja, kuko ryumvise amagambo y’Uhoraho avugana natwe; rizabashinja kugira ngo mutabeshya Imana yanyu.»

28 Yozuwe yohereza rubanda, buri muntu mu isambu ye.


Urupfu rwa Yozuwe

29 Nyuma y’ibyo byose, Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi.

30 Ahambwa mu munani we i Timunati‐Seraki mu misozi ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gahashi.

31 Israheli yayobotse Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa yakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari bazi ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose.

32 Naho amagufa ya Yozefu Abayisraheli bari bavanye mu Misiri, bayahamba i Sikemu mu gisate cy’umurima Yakobo yari yaraguze feza ijana n’abahungu ba Hamori, umukuru wa Sikemu; uwo murima wari mu munani wa bene Yozefu.

33 Nuko Eleyazari mwene Aroni na we arapfa, maze bamuhamba ku murenge umuhungu we Pinehasi yahawe, mu misozi ya Efurayimu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan