Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yozuwe araga Abayisraheli

1 Hari hashize igihe kirekire Uhoraho amaze guha Israheli ikiruhuko, no kuyikiza abanzi bayo bose bayikikije. Yozuwe yari amaze gusaza, ageze mu zabukuru;

2 nuko ahamagaza Israheli yose, abakuru b’imiryango, abatware, abacamanza n’abayobozi b’imirimo, maze arababwira ati «Dore ndashaje kandi ngeze mu zabukuru.

3 Mwiboneye ubwanyu ibyo Uhoraho, Imana yanyu, yagiriye ibi bihugu byose kubera mwe; koko ni we, Uhoraho, Imana yanyu, yabarwaniriye!

4 Nimurebe uko nagabanyije imiryango yanyu ibi bihugu byose, byaba iby’amahanga natsinze, byaba iby’amahanga asigaye, kuva kuri Yorudani kugeza ku Nyanja Nini, mu burengerazuba.

5 Ayo mahanga, Uhoraho, Imana yanyu, ubwe azayabigirizayo abanyage ibyabo imbere yanyu, kugeza ubwo muzaba mwigaruriye ibihugu byabo, nk’uko Uhoraho, Imana yanyu, yabibabwiye.

6 Murakomere rero kandi mwitondere gukurikiza ibyanditswe byose mu gitabo cy’Itegeko rya Musa, nta guteshuka ngo muce iburyo cyangwa ibumoso.

7 Ntimukagendererane n’abo banyamahanga basigaye muri mwe, ntimukagire icyo musaba imana zabo, ntimukarahire mu izina ryazo, ntimukazikorere kandi ntimukazipfukamire.

8 Ahubwo nimwizirike kuri Uhoraho, Imana yanyu, nk’uko mwabigenjeje kugeza ubu;

9 ni cyo cyatumye Uhoraho anyaga imbere yanyu amahanga menshi kandi akomeye, kandi nta n’umwe wigeze abananira kugeza ubu.

10 Umwe muri mwe yirukanaga igihumbi muri bo, kuko ari Uhoraho, Imana yanyu, wabarwaniriraga nk’uko yabibasezeranyije.

11 Mwebwe rero ubwanyu, murimenye kandi mukunde Uhoraho, Imana yanyu.

12 Ariko nimwitandukanya na we, mukifatanya n’abo banyamahanga basigaye muri mwe, nimushyingirana, mukagendererana,

13 mumenye neza ko Uhoraho, Imana yacu, atazakomeza kubimura imbere yanyu, ahubwo ayo mahanga azababera nk’urushundura n’umutego, cyangwa se nk’ikiboko kibakubita mu mbavu, n’amahwa abamena amaso, kugeza ubwo muzashira kuri ubu butaka bwiza mwahawe n’Uhoraho, Imana yanyu.

14 Dore ubu ndigendeye nk’uko ibintu byose byo ku isi bishira, ariko mwe, mumenye n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose, ko nta kantu na kamwe katujujwe mu masezerano yose meza Uhoraho, Imana yanyu, yabagiriye.

15 Nuko rero, nk’uko amagambo yose y’akataraboneka Uhoraho, Imana yanyu, yababwiye yakurikijwe, ni na ko Uhoraho azakurikiza amagambo ye mabi yose, kugeza ubwo muzaba mwashize kuri ubu butaka bwiza, Uhoraho, Imana yanyu, yabahaye.

16 Koko, nimwica Isezerano ry’Uhoraho, Imana yanyu, Isezerano mwagiranye, maze mugakorera ibigirwamana kandi mukabipfukamira, uburakari bw’Uhoraho buzabagurumanira, bubamarire muri iki gihugu cyiza yabahaye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan