Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


III. IBIKORWA BYA NYUMA BYA YOZUWE Imiryango yavuye mu burasirazuba bwa Yorudani isubira iwabo

1 Nuko Yozuwe ahamagara bene Rubeni, bene Gadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase.

2 Arababwira ati «Mwakurikije ibyo Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabategetse byose kandi mwumviye ijwi ryanjye mu byo nabategetse byose.

3 Mu myaka myinshi no kugeza ubu, ntimwigeze mutererana abavandimwe banyu, ahubwo mwitondeye gukurikiza amategeko y’Uhoraho, Imana yanyu.

4 Ubu rero, ubwo Uhoraho, Imana yanyu, yahaye abavandimwe banyu ikiruhuko nk’uko yabibabwiye, mushobora noneho kwisubirira iwanyu, mu gihugu cyanyu mwahawe na Musa, umugaragu w’Uhoraho, hakurya ya Yorudani.

5 Gusa, mwitondere gukurikiza amategeko n’amabwiriza ya Musa, umugaragu w’Uhoraho, Imana yanyu: mukunde Uhoraho, Imana yanyu, mugendere mu nzira ze, mwite ku mategeko ye, mumwizirikeho, mumukorere n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose.»

6 Yozuwe abaha umugisha maze arabasezerera; nuko basubira iwabo.

7 Musa yari yarahaye kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase umugabane muri Bashani, naho ikindi kimwe cya kabiri cyabo, Yozuwe abaha umugabane wundi mu bavandimwe babo, hakuno ya Yorudani, mu burengerazuba. Igihe Yozuwe yaboherezaga iwabo, na bo yabahaye umugisha.

8 Arababwira ati «Musubire iwanyu mujyanye n’ubukire bwinshi n’amatungo menshi, imari, zahabu, umuringa, ubutare n’imyambaro, byose byinshi cyane: iyo minyago y’abanzi banyu rero muyigabane n’abavandimwe banyu.»


Urutambiro rwubatswe hafi ya Yorudani

9 Bityo bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase baratahuka; basiga abandi Bayisraheli i Silo mu gihugu cya Kanahani, bajya mu gihugu cya Gilihadi, mu gihugu cyabo bahaweho umunani nk’uko byategetswe n’Uhoraho atumye Musa.

10 Bagera batyo ku Ruziga rw’amabuye ruri hafi ya Yorudani, mu gihugu cya Kanahani, maze bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cya bene Manase bahubaka urutambiro, ku nkombe ya Yorudani, urutambiro rutagira uko rusa.

11 Abayisraheli kandi baza kumva bavuga ngo «Bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cya bene Manase bubatse urutambiro mu gihugu cya Kanahani, ku ruziga rw’amabuye ruri hafi ya Yorudani, mu ruhande rwacu.»

12 Bakibyumva, Abayisraheli bose bakoranira i Silo, ngo babatere.

13 Nuko Abayisraheli bohereza Pinehasi, umuhungu w’umuherezabitambo Eleyazari, kuri bene Rubeni, bene Gadi no kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase mu gihugu cya Gilihadi.

14 Yari aherekejwe n’abakuru b’imiryango cumi, umukuru umwe muri buri muryango w’Abayisraheli, buri muntu akaba yari umutware mu muryango wabo, uko imiryango y’Abayisraheli yanganaga.

15 Bagera kuri bene Rubeni, bene Gadi no kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa bene Manase, mu gihugu cya Gilihadi, maze barababwira bati

16 «Nimwumve uko ikoraniro ryose ry’Uhoraho rivuga: Ubwo buhemu ni ubw’iki mugirira Imana ya Israheli, mukaba uyu munsi mwitandukanyije n’Uhoraho, mwiyubakira urutambiro kandi mukanamwigomekaho?

17 Igicumuro cy’i Pewori ntikiduhagije se? Nta bwo turagihonoka kugeza uyu munsi, n’ubwo ikoraniro ry’Uhoraho ryaguweho n’icyago bwose!

18 None namwe, uyu munsi mwitandukanyije n’Uhoraho! Mwigometse kuri Uhoraho uyu munsi, ejo ni we uzarakarira ikoraniro ryose rya Israheli.

19 Niba rero musanze igihugu cyanyu cyarahumanye, nimugaruke mu gihugu cy’Uhoraho, ahari Ingoro ye, muhabwe amasambu muri twe, ariko mureke kwigomeka kuri Uhoraho, cyangwa se ngo mutwivumbureho mwubaka urundi rutambiro, iruhande rw’urutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu.

20 Ni ko se ye, ubwo Akani mwene Zerahi ahemutse agakora ibizira, uburakari bw’Uhoraho ntibwagurumaniye umuryango wose wa Israheli? Si we wenyine rero ikosa rye ryahitanye!»

21 Bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa bene Manase basubiza abatware b’imiryango y’Abayisraheli, bagira bati

22 «Uhoraho, Imana isumba izindi zose, arabizi kandi na Israheli ibimenye! Niba ari ubwigomeke, bikaba ubuhemu ku Uhoraho, uyu munsi ntimudukize.

23 Niba twariyubakiye urutambiro kugira ngo twitandukanye n’Uhoraho, kandi niba ari ukuhatambira ibitambo bitwikwa, iby’ubuhoro cyangwa se andi maturo, Uhoraho arabitubaze!

24 Si ibyo! Ahubwo twabitewe n’umutima uhagaze wo kwibaza tuti nk’ejo abahungu banyu batubajije bati ’Muhuriye he n’Uhoraho, Imana ya Israheli?

25 Hagati yacu namwe, bene Rubeni, na bene Gadi, Uhoraho yahashyize Yorudani ngo itubere urugabano. Nta ruhare na ruto mufite kuri Uhoraho!’ Bityo abahungu banyu bazatume abacu badatinya Uhoraho.

26 Twigiriye inama rero tuti ’Dukwiye kubaka uru rutambiro, rutagenewe ibitambo bitwikwa cyangwa andi maturo,

27 ahubwo ngo rube ikimenyetso hagati yacu namwe no hagati y’urubyaro rwacu, kigaragaza ko Uhoraho ari we dusenga, dutura ibitambo bitwikwa, ibitambo by’ubuhoro mu Nzu ye.’ Twagenjeje dutyo rero kugira ngo ejo abahungu banyu batazavaho babwira abacu ngo ’Nta ruhare mugira kuri Uhoraho.’

28 Twaribwiye tuti ’Ejo nihagira utuvugisha atyo, ari twe cyangwa urubyaro rwacu, tuzamusubiza ngo: Banza witegereze urutambiro rw’Uhoraho ababyeyi bacu bubatse, n’uko ruteye! Urasanga atari urw’ibitambo bitwikwa cyangwa andi maturo, ahubwo ari nk’intangamugabo hagati yacu namwe . . . ’

29 Hehe n’igitekerezo cyo kwigomeka kuri Uhoraho no kwitandukanya n’Uhoraho uyu munsi, twubaka urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, amaturo n’ibindi bitambo, aho kubiturira ku rutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu, ruri imbere y’Ingoro ye!»

30 Umuherezabitambo Pinehasi, abakuru b’imiryango n’abatware b’imiryango y’Abayisraheli, bamaze kumva ayo magambo ya bene Rubeni, bene Gadi na bene Manase, arabashimisha.

31 Nuko Pinehasi, mwene Eleyazari umuherezabitambo, abwira bene Rubeni, bene Gadi na bene Manase, ati «Ubu noneho tumenye ko Uhoraho ari muri twe, ubwo mutahemukiye Uhoraho muri ibyo. Bityo, mukarokora Abayisraheli ikiganza cy’Uhoraho.»

32 Pinehasi, mwene Eleyazari umuherezabitambo, n’abakuru b’imiryango basezera kuri bene Rubeni na bene Gadi, bava mu gihugu cya Gilihadi, bagaruka mu gihugu cya Kanahani basanga abandi Bayisraheli, babatekerereza iby’urugendo rwabo.

33 Abayisraheli birabashimisha, maze basingiza Imana, bareka batyo gutera no kurimbura igihugu cya bene Rubeni na bene Gadi.

34 Bene Rubeni na bene Gadi bita urutambiro izina rya . . . , bagira bati «Ni intangamugabo muri twe, ko Uhoraho ari we Mana.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan