Yosuwa 21 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImigi y’Abalevi 1 Abakuru b’umuryango w’Abalevi basanga umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’inzu z’imiryango y’Abayisraheli. 2 Bababwirira i Silo mu gihugu cya Kanahani, bati «Uhoraho, abitumye Musa, yategetse ko muduha imigi yo kubamo, n’imirima rusange kubera amatungo yacu.» 3 Nuko ku minani yabo, Abayisraheli baha Abalevi iyi migi ikurikira n’imirima rusange yayo, uko Uhoraho yabitegetse. 4 Ubufindo bwerekanye amazu ya bene Kehati: nuko mu Balevi igice cya bene Aroni umuherezabitambo bahabwa imigi cumi n’itatu ivuye mu munani w’umuryango wa Yuda, mu wa Simewoni, no mu wa Benyamini. 5 Abandi bahungu ba Kehati bahawe n’ubufindo imigi cumi ivuye mu munani w’umuryango wa Efurayimu, mu wa Dani, no mu w’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. 6 Bene Gerishoni bahawe hakoreshejwe ubufindo imigi cumi n’itatu muri Bashani ivuye mu munani w’umuryango wa Isakari, mu wa Asheri, mu wa Nefutali no mu w’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. 7 Bene Merari, ukurikije amazu yabo, babonye imigi cumi n’ibiri yo mu munani w’umuryango wa Rubeni, mu wa Gadi no mu wa Zabuloni. 8 Abayisraheli bahaye Abalevi iyo migi n’imirima rusange yayo, bakoresheje ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse, abitumye Musa. 9 Mu muryango wa Yuda no mu muryango wa Simewoni batanze iyi migi ikurikira. 10 Bene Aroni, mwene Kehati, wa Levi, begukanye umugabane wa mbere. 11 Bahawe Kiriyati‐Haruba, ari yo Heburoni yo mu misozi ya Yuda, hamwe n’imirima rusange iyikikije; Haruba uwo yari se wa Anoki. 12 Ariko imirima y’uwo mugi n’imidugudu yawo byahawe Kalebu, mwene Yefune. 13 Bene Aroni umuherezabitambo, bahawe Heburoni, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, banahabwa Libuna n’imirima rusange yayo, 14 Yatiri n’imirima rusange yayo, Eshitenowa n’imirima rusange yayo, 15 Holoni n’imirima rusange yayo, Debiri n’imirima rusange yayo, 16 Hayini n’imirima rusange yayo, Yuta n’imirima rusange yayo, Betishemeshi n’imirima rusange yayo: yose hamwe ni imigi cyenda yafashwe ku munani w’iyo miryango yombi. 17 Mu muryango wa Benyamini batanze iyi migi: Gibewoni n’imirima rusange yayo, Geba n’imirima rusange yayo, 18 Anatoti n’imirima rusange yayo, Alimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 19 Imigi yose hamwe abaherezabitambo bene Aroni bahawe, ni cumi n’itatu n’imirima rusange yayo. 20 Amazu y’Abalevi bene Kehati bandi, ubufindo bwayahesheje iyi migi yo mu muryango wa Efurayimu: 21 Sikemu, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi uri mu misozi ya Efurayimu n’imirima rusange yayo, Gezeri n’imirima rusange yayo, 22 Kibisayimu n’imirima rusange yayo, Betihoroni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 23 Mu muryango wa Dani batanze iyi migi: Eliteke n’imirima rusange yayo, Gibetoni n’imirima rusange yayo, 24 Ayaloni n’imirima rusange yayo, Gatirimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 25 Kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, batanze Tanaki n’imirima rusange yayo, Gatirimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ibiri. 26 Imigi yose hamwe bene Kehati bandi bahawe ni icumi n’imirima rusange yayo. 27 Bene Gerishoni bo mu mazu y’Abalevi bahawe Golani ho muri Bashani, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bahabwa na Beshitera, n’imirima rusange y’iyo migi yombi. 28 Mu muryango wa Isakari bahawe Kishyoni n’imirima rusange yayo, Daberati n’imirima rusange yayo. 29 Yarimuti n’imirima rusange yayo, Eniganimu n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 30 Mu muryango wa Asheri bahawe Misheyali n’imirima rusange yayo, na Abidoni n’imirima rusange yayo, 31 Helikati n’imirima rusange yayo, Rehobi n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 32 Mu muryango wa Nefutali bahawe Kedeshi ho muri Galileya, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Hamotidori n’imirima rusange yayo, Karitani n’imirima rusange yayo: iba imigi itatu. 33 Imigi yose hamwe y’Abagerishoni, nk’uko amazu yabo angana, ni cumi n’itatu n’imirima rusange yayo. 34 Abalevi bandi bo mu nzu ya bene Merari bahawe ku mugabane w’umuryango wa Zabuloni: Yokineyamu n’imirima rusange yayo, Karita n’imirima rusange yayo, 35 Dimina n’imirima rusange yayo, Nahalali n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 36 Ku mugabane w’umuryango wa Rubeni bahawe Beseri, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Yahasi n’imirima rusange yayo, 37 Kedemoti n’imirima rusange yayo, Mefati n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 38 Ku mugabane w’umuryango wa Gadi bahawe Ramoti ya Gilihadi wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Mahanayimu n’imirima rusange yayo, 39 Heshiboni n’imirima rusange yayo, Yazeri n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 40 Imigi yose hamwe ubufindo bwahesheje bene Merari, mu bandi Balevi, bakurikije amazu yabo, ni imigi cumi n’ibiri. 41 Rero imigi y’Abalevi rwagati mu gihugu cy’Abayisraheli, yose hamwe ni mirongo ine n’umunani, n’imirima rusange yayo. 42 Buri mugi wari ukikijwe n’imirima rusange yawo; ni ko byari bimeze kuri iyo migi yose. 43 Uhoraho aha Israheli igihugu cyose yari yararahiriye abasekuruza babo ko azabaha; barakigarurira, baragitura. 44 Uhoraho abaha ikiruhuko ku mpande zose, nk’uko yari yarabisezeraniye abasekuruza babo. Nta n’umwe mu banzi babo washoboye kubananira, Uhoraho abegurira abanzi babo bose. 45 Mu masezerano yose meza Uhoraho yabwiye umuryango wa Israheli, nta na rimwe ryapfuye ubusa; yose yarujujwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda