Yosuwa 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmunani wa bene Simewoni 1 Ubwa kabiri, ubufindo bwerekanye ko haramukiwe Simewoni, umuryango wa bene Simewoni, hakurikijwe amazu yabo. Umunani wabo wari rwagati mu mugabane wa bene Yuda. 2 Mu munani wabo bahawe: Berisheba, Sheba, Molada, 3 Hasari‐Shuwali, Bala, Esemu, 4 Elitoladi, Betuli, Horima, 5 Sikilagi, Betimarikaboti, Hasori‐Susa, 6 Betilebawoti, Sharuheni: imigi cumi n’itatu n’imidugudu yayo; 7 Hayini, Rimoni, Eteri na Ashani; imigi ine n’imidugudu yayo. 8 Bahawe n’imidugudu yose ikikije iyo migi kugera i Bahalati‐Beyeri, ari yo Ramati y’epfo. Uwo ni wo mugabane wa bene Simewoni, ukurikije amazu yabo. 9 Umunani wa bene Simewoni wafashwe ku wa bene Yuda, kuko umugabane wa bene Yuda wari munini kuri bo. Uko rero ni ko bene Simewoni babonye umunani wabo rwagati muri bene Yuda. Umunani wa bene Zabuloni 10 Ubwa gatatu, ubufindo bwerekana bene Zabuloni, nk’uko amazu yabo ameze. Urubibi rw’umunani wabo rwageraga i Saridi, 11 rukazamuka rugana mu burengerazuba n’i Maryala, rugakora kuri Dabesheti, hanyuma ku kagezi gateganye na Yokineyamu. 12 Kuva i Saridi, rwarahindukiraga rukerekeza mu burasirazuba, aho izuba rirasira, ku rubibi rwa Kisiloti‐Taboru, rugakomeza rugana i Daberati maze rukazamuka n’i Yafiya. 13 Kuva aho, rukanyura mu burasirazuba i Gatiheferi, i Itakasini, rugakomeza n’i Rimoni maze rugahindukira rugana i Neya. 14 Mu majyaruguru, urubibi rwazengurukaga Hanatoni, rugaherera ku mukokwe w’i Yefitaheli; 15 hamwe na Katati, Nahalali, Shimironi, Yideyala, Betelehemu: imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo. 16 Uwo ni wo munani wa bene Zabuloni, bakurikije amazu yabo: iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Umunani wa bene Isakari 17 Ubwa kane, ubufindo bwaguye kuri Isakari, abahungu ba Isakari bakurikije amazu yabo. 18 Urubibi rwabo rwaganaga i Yizireyeli, Kesuloti, Shunemu, 19 Hafarayimu, Shiyoni, Anarahati, 20 Rabiti, Kishyoni, Ebesi, 21 Remeti, Eniganimu, Enihada, Betipasesi. 22 Urubibi rwakoraga kuri Taboru, Shahasima, Betishemeshi maze rukagarukira kuri Yorudani: imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo. 23 Uwo ni wo munani wa bene Isakari nk’uko amazu yabo angana: iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Umunani wa bene Asheri 24 Ubwa gatanu, ubufindo buhira umuryango wa bene Asheri nk’uko amazu yabo angana. 25 Urubibi rwabo rwari Helekati, Hali, Beteni, Akishafi, 26 Alameleki, Ameyadi, Misheyali; rwageraga kuri Karumeli mu burengerazuba, n’i Shihori‐Libinati. 27 Hanyuma rukagarukira mu burasirazuba rugana i Betidagoni, rugakora kuri Zabuloni no ku mukoke w’i Yifitaheli, mu majyaruguru ya Betemeki na Nehiyeli; rugakomeza ibumoso rugana i Kabuli, 28 Eburoni, Rehobu, Hamoni na Kana, kugera kuri Sidoni nini. 29 Urubibi rwahindukiraga rwerekera i Rama, kugera ku kigo cy’i Tiri, maze rugakomeza rugana i Hoza no ku nyanja, mu karere ka Akizibu; 30 hamwe na Ako, Afeki, Rehobu: imigi makumyabiri n’ibiri n’imidugudu yayo. 31 Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Asheri bakurikije inzu zabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Umunani wa bene Nefutali 32 Ubwa gatandatu, ubufindo bufata bene Nefutali bakurikije amazu yabo. 33 Urubibi rwabo rwaheraga i Helefi no kuva i Eloni, runyuze i Sananimu, i Adami‐Nekebu, i Yebuneyeli kugera i Lakumu, rukagarurwa na Yorudani. 34 Urubibi rwahindukiraga rwerekera mu burengerazuba i Azinoti‐Taboru, rukahava rukomeza i Hukoki. Rwakoraga kuri Zabuloni mu majyepfo no kuri Asheri mu burengerazuba, hanyuma rugakora kuri Yorudani mu burasirazuba. 35 Imigi yabo izitiwe yari: Sidimu, Seri, Hamati, Rakati, Kinereti, 36 Adama, Rama, Hasori, 37 Kedeshi, Edereyi, Enihasori, 38 Yireyoni, Migideli, Horemu, Betanata, Betishemeshi: imigi cumi n’icyenda n’imidugudu yayo. 39 Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Nefutali bakurikije amazu yabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Umunani wa bene Dani 40 Ubwa karindwi, ubufindo bwerekana umuryango wa bene Dani, bakurikije amazu yabo. 41 Urubibi rw’umunani wabo rwari Soreya, Eshitayoli, Irishemeshi, 42 Shalabimu, Ayaloni, Yitila, 43 Eloni, Timuna, Ekironi, 44 Eliteke, Gibetoni, Balati, 45 Yehudi, Beneberaki, Gatirimoni, 46 amazi ya Yarukoni, Rakoni, ndetse n’intara iteganye na Yafa. 47 Ariko iyo ntara, bene Dani ntibayigarurira, ahubwo barazamuka batera Leshemu, maze barayitsinda. Abaturage baho babamarira ku icumu, maze barahigarurira. Barahatuye kandi Leshemu bayita Dani, bayitiriye umukurambere wabo, Dani. 48 Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Dani, bakurikije amazu yabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. 49 Bamaze kugabanya igihugu bakurikije imbibi zacyo, Abayisraheli bahaye Yozuwe mwene Nuni, umunani muri bo. 50 Nk’uko itegeko ry’Uhoraho ryabivugaga, bamuhaye umunani yari yarasabye, ari wo Timunati‐Seraki, mu misozi ya Efurayimu. Umugi arawuvugurura, maze awuturamo. 51 Iyo ni yo migabane, Eleyazari umuherezabitambo, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli batanze bakoresheje ubufindo, imbere y’Uhoraho i Silo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Barangiza batyo kwigabanya igihugu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda