Yosuwa 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBakora ubufindo kubera imiryango isigaye 1 Umuryango w’Abayisraheli wose ukoranira i Silo, maze bahashinga Ihema ry’ibonaniro. Igihugu cyari kimaze kubayoboka. 2 Mu Bayisraheli hari hasigaye imiryango irindwi itarabona umunani. 3 Yozuwe abwira Abayisraheli, ati «Mutegereje iki kugira ngo mujye kwigarurira igihugu, Uhoraho, Imana ya basokuru, yabahaye? 4 Nimugene abantu batatu muri buri muryango mbohereze. Bazahaguruka bagende igihugu cyose, bagenzure imiterere y’izo ntara maze baze babimenyeshe. 5 Bazahagabanamo karindwi: Yuda azaguma mu ntara ye yo mu majyepfo, inzu ya Yozefu izagume mu yayo, mu majyaruguru. 6 Mwebwe rero, muzasuzume uko icyo igihugu twakigabanyamo iminani irindwi, maze muze kubimenyesha. Nanjye nzakibagabanyisha ubufindo, hano imbere y’Uhoraho, Imana yanyu. 7 Ariko Abalevi nta mugabane bazahabwa muri mwe, kuko umunani wabo ari ubuherezabitambo bw’Uhoraho. Naho Gadi, Rubeni n’icya kabiri cy’umuryango wa Manase, babonye mu burasirazuba, hakurya ya Yorudani, umunani bahawe na Musa, umugaragu w’Uhoraho.» 8 Abo bantu barahaguruka, baragenda. Yozuwe aha iri tegeko abari bagiye kwitegereza igihugu, ati «Mugende muzenguruke igihugu, mugenzure uko kimeze, maze mugaruke. Nzakibagabanyisha ubufindo imbere y’Uhoraho, hano i Silo.» 9 Abo bantu barahaguruka, bambukiranya igihugu cyose, maze bakigabanyamo imigabane irindwi bakurikije imigi, babikorera inyandiko. Hanyuma bagaruka mu ngando kwa Yozuwe i Silo. 10 Yozuwe abakorera ubufindo imbere y’Uhoraho, i Silo, maze igihugu akigabanya Abayisraheli akurikije uko imiryango yabo ingana. Umunani wa bene Benyamini 11 Ubufindo bugenera umuryango wa Benyamini, bukurikije inzu zabo. Intara ubufindo bwabageneye yari hagati y’iya bene Yuda n’iya bene Yozefu. 12 Mu majyaruguru, urubibi rwabo rwageraga kuri Yorudani, rukazamukira mu ibanga rya Yeriko mu majyaruguru, rukazamuka umusozi rugana mu burengerazuba, maze rukagarukira ku butayu i Betaweni. 13 Urubibi rugaca aho rugana i Luzi, mu ibanga ry’amajyepfo ya Luzi — ari yo Beteli —, rukamanuka kuva Atarotadari, iri mu mpinga y’umusozi mu majyepfo ya Betihoroni y’epfo. 14 Hanyuma urubibi rugahindukira, rukerekera ku ruhande rw’iburengerazuba hagana mu majyepfo, kuva ku musozi uteganye na Betihoroni mu majyepfo, maze rugahagararira i Kiriyati‐Behali, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu, umugi wa bene Yuda. Ubwo ni uburengerazuba. 15 Mu majyepfo, urubibi rwaheraga i Kiriyati‐Yeyarimu rugakomeza mu burengerazuba, ahagana ku isoko y’amazi y’i Mefitoya. 16 Rwamanukaga rugana ku mpera y’umusozi uteganye n’umukokwe w’i Betihinomu, uri mu kibaya cy’Abarefayimu, mu majyaruguru. Rukamanuka umukokwe w’i Hinomu mu ibanga ry’epfo ry’Abayebuzi, maze rukerekeza i Enirogeli. 17 Rwakomezaga mu majyaruguru, maze rukagera i Enishemeshi n’i Galiloti, ahateganye n’ahazamuka hagana i Adumini, hanyuma rukamanukana ku Ibuye rya Bohani, mwene Rubeni. 18 Rwanyuraga mu ibanga rya ruguru ahateganye na Araba, rukamanuka rugana Araba nyine. 19 Urubibi rwanyuraga mu ibanga rya Betihogila mu majyaruguru, maze rukagarukira ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu mu majyaruguru, ku mpera y’amajyepfo ya Yorudani. Urwo ni urubibi rw’amajyepfo. 20 Urubibi mu burasirazuba rwari Yorudani. Nguwo umunani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo, hamwe n’imbibi zawo ku mpande zose. 21 Imigi y’umuryango wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo, yari: Yeriko, Betihogila, Emekesisi, 22 Betaraba, Semarayimu, Beteli, 23 Avimu, Para, Ofura, 24 Kefaramoni, Ofini, Geba: imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo. 25 Gibewoni, Rama, Beyeroti, 26 Misipa, Kefira, Mosa, 27 Rekimu, Yiripeyeli, Tareyala, 28 Selahefili, Yebuzi ari yo Yeruzalemu, Gibeya, na Kiriyati: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda