Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore umugabane w’umuryango wa bene Manase, wari imfura ya Yozefu. Makiri, wari imfura ya Manase, akaba na se wa Gilihadi, yahawe intara ya Gilihadi n’iya Bashani, abikesheje ubutwari bwe ku rugamba.

2 Dore umugabane wa bene Manase bandi, bakurikije amazu yabo, ari bo bene Abiyezeri, bene Heleki, bene Asiriyeli, bene Shekemu, bene Heferi na bene Shemida, ni ukuvuga abahungu bakomoka kuri Manase mwene Yozefu, bakurikije amazu yabo.

3 Selofehadi, mwene Heferi, mwene Gilihadi, mwene Makiri wa Manase, nta muhungu yagiraga, ahubwo yari afite abakobwa gusa, ari bo: Mahala, Nowa, Hogila, Milika na Tirisa.

4 Baza imbere ya Eleyazari, umuherezabitambo, imbere ya Yozuwe mwene Nuni, n’imbere y’abakuru b’imiryango, maze barababwira bati «Uhoraho yategetse Musa kuduha umugabane mu bavandimwe bacu!» Nuko ku bw’itegeko ry’Uhoraho, babaha umunani muri bene se wabo.

5 Imigabane yahawe Manase ni icumi, badashyizemo igihugu cya Gilihadi na Bashani biri hakurya ya Yorudani.

6 Koko kandi, abakobwa ba Manase bahawe umunani kimwe n’abahungu be, ariko igihugu cya Gilihadi kiba icy’abandi bahungu ba Manase.

7 Urubibi rwa Manase rwavaga kuri Asheri, i Mikimetati, ahateganye na Sikemu, rukagana i Yamini mu baturage b’i Enitapuwa.

8 Manase yari afite igihugu cya Tapuwa, ariko Tapuwa yo ku rubibi rwa Manase yari iya bene Efurayimu.

9 Urubibi rukamanuka no ku kagezi ka Kana. Imigi yo hepfo y’ako kagezi yari iya Efurayimu, uretse ya yindi Efurayimu yari afite rwagati mu munani wa Manase. Urubibi rwa Manase rwari ruguru y’akagezi kandi rukerekera ku nyanja.

10 Mu majyepfo yako hari aha Efurayimu, mu majyaruguru hakaba aha Manase; iburengerazuba bombi bakagarurwa n’inyanja. Bari babangikanye na Asheri mu majyaruguru, na Isakari mu burasirazuba.

11 Mu munani wa Isakari no mu munani wa Asheri, Manase yari ahafite Betishani n’imidugudu yayo, Yibuleyamu n’imidugudu yayo, abaturage b’i Dori, Tanaki na Megido, n’imidugudu y’iyo migi itatu yubatswe ahirengeye.

12 Nyamara bene Manase ntibashoboye kwigarurira iyo migi, bituma Abakanahani bakomeza gutura muri icyo gihugu.

13 Abayisraheli bamaze gukomera, bakoresheje Abakanahani imirimo y’uburetwa, ariko ntibashobora kubanyaga ibyabo.

14 Bene Yozefu babwira Yozuwe bati «Kuki waduhaye umugabane umwe kandi turi imbaga nyamwinshi, tubikesheje umugisha Uhoraho yaduhaye?»

15 Yozuwe arabasubiza ati «Ubwo muri benshi, nimuzamuke mujye mu ishyamba, maze mwikebere igikingi mu gihugu cy’Abaperizi no mu Barefayimu, kubera ko umusozi wa Efurayimu wababanye muto.»

16 Bene Yozefu baramusubiza bati «Umusozi ntuteze kuzatubumba, unakubitiyeho ko Abakanahani bose bo mu kibaya bafite amagare y’ibyuma, kimwe n’abatuye i Betishani n’imidugudu yayo, ndetse n’abo mu kibaya cya Yizireyeli.»

17 Nuko Yozuwe abwira umuryango wa Yozefu, — ari wo Efurayimu na Manase —, ati «Muri benshi, n’ingufu zanyu ni nyinshi; ntimukwiye umugabane umwe gusa.

18 Ahubwo muzagira umusozi muremure n’ubwo ari ishyamba bwose; muzarikonde kandi muharinde. Abakanahani muzabanyage ibyabo, n’ubwo bafite amagare y’ibyuma bwose kandi bakaba banakomeye.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan