Yosuwa 16 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmunani wa bene Efurayimu na Manase 1 Umugabane wa bene Yozefu waheraga kuri Yorudani hafi ya Yeriko; mu burasirazuba bw’amazi ya Yeriko, bwari ubutayu buva i Yeriko bugana ku musozi wa Beteli. 2 Washoraga uva i Beteli ugana i Luzi, unyuze ku rubibi rw’Abariki, i Ataroti, 3 ukamanuka ahagana ku rubibi rw’Abayafuleti mu burengerazuba, kugera ku ntara ya Betihoroni y’epfo no kugera i Gezeri, ukagarurwa n’inyanja. 4 Bene Yozefu, Manase na Efurayimu, bahabwa batyo umunani wabo. 5 Dore urubibi rwa bene Efurayimu, bakurikije amazu yabo: urubibi rw’umunani wabo mu burasirazuba, rwari Ataroti‐Adari kugera i Betihoroni ya ruguru. 6 Mu burengerazuba, urubibi rwararomborezaga n’i Mikimetati mu majyaruguru, maze rwagera i Tanaki‐Silo rukerekera mu burasirazuba rugana i Yanoha. 7 Hanyuma rukamanuka i Yanoha rugana i Ataroti na Nara no kuri Yeriko, maze rugakomeza no kuri Yorudani. 8 Kuva Tapuwa, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba ku kagezi ka Kana, maze rukagera ku nyanja. Nguwo umunani w’umuryango wa bene Efurayimu, uko amazu yabo yanganaga, 9 hatabariwemo nanone imigi bari bafite mu munani wa bene Manase; ngiyo imigi yabo yose n’imidugudu yayo. 10 Abakanahani bari batuye i Gezeri ntibabanyaze ibyabo; bityo bakomeza guturana na bene Efurayimu kugeza na n’ubu, uretse ko babakoreshaga imirimo y’uburetwa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda