Yosuwa 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmunani wa bene Yuda 1 Dore umugabane w’umuryango wa bene Yuda, bakurikije amazu yabo: wageraga ahagana ku rubibi rwa Edomu mu butayu bwa Sini muri Negevu, mu majyepfo. 2 Urubibi rwabo mu majyepfo rwavaga ku mpera y’Inyanja y’Umunyu, kuva ku kigobe kiri ahateganye na Negevu, 3 rugakomeza rugana mu majyepfo y’umuzamuko w’ Akarabimu rukanyura i Sini, maze rukazamukira mu majyepfo ya Kadeshi‐Barineya. Hanyuma urwo rubibi runyura i Hesironi, rukazamukana i Adari maze rugahindukira rugana i Karika, 4 rukanyura i Asimoni rugakomeza ku kagezi ka Misiri, maze rugaca ku nyanja. Urwo ni rwo rubibi rwabo mu majyepfo. 5 Mu burasirazuba, urubibi rwari Inyanja y’Umunyu kugeza ku mpera ya Yorudani. Mu majyaruguru, urubibi rwabo rwavaga ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu, aho Yorudani iyiroheramo, 6 rukazamuka rugana i Betihogila, rugaca mu majyaruguru ya Betaraba, rugakomeza ku ibuye rya Bohani mwene Rubeni. 7 Hanyuma rwakomezaga kuzamuka rugana i Debiri, rugaca mu kibaya cya Akori, maze mu majyaruguru rukerekeza ku Ruziga rw’Amabuye, ahateganye n’inzira izamuka ijya i Adumimu, mu majyepfo y’akagezi. Rwacaga hafi y’amazi ya Enishemeshi, rukagarukira Eni‐Rogeli. 8 Urubibi rwazamukaga ku mukokwe wa Beni‐Hinomu mu ibanga ryo mu majyepfo y’Abayebuzi — ni ukuvuga Yeruzalemu —, hanyuma rukazamuka kugera mu mpinga y’umusozi uteganye n’umukokwe wa Hinomu mu burengerazuba, ku mpera y’ikibaya cy’Abarefayimu mu majyaruguru. 9 Urubibi rugahindukirira mu mpinga y’umusozi kugera mu majyaruguru, ku isoko y’amazi y’i Nefitowa, rugakomeza no ku migi yo ku musozi wa Efuroni, rugahindukira rwerekera i Bahala, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu. 10 Kuva Bahala, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba rugana ku musozi wa Seyiri, rugaca mu ibanga ry’umusozi w’Amashyamba mu majyaruguru — uwo musozi ni Kasaloni —, rukamanuka i Betishemeshi maze rukanyura i Timuna. 11 Urubibi rugakomeza mu ibanga rya Ekironi mu majyaruguru, rugahindukirira i Shikaroni, rukarenga umusozi wa Bahala, rugakomeza i Yabuneyeli maze rukagarukira ku nyanja. 12 Urubibi rwo mu burengerazuba, rwari Inyanja Nini n’ahayikikije. Ngiyo, mu mpande zose, intara ya bene Yuda, bakurikije amazu yabo. Kalebu yigarurira Heburoni 13 Kalebu, mwene Yefune, yahawe umunani muri bene Yuda, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe. Uwo munani ni Kiriyati‐Aruba, — ari yo Heburoni — ; Aruba uwo yari se wa Anaki. 14 Kalebu ahanyaga bene Aruba uko ari batatu: Sheshayi, Ahimani na Talamayi, bakomokaga kuri Anaki. 15 Yavuye aho, ajya gutera abaturage b’i Debiri; kera Debiri yitwaga Kiriyati‐Seferi. 16 Kalebu ni ko kuvuga ati «Uzatsinda Kiriyati‐Seferi, nzamuha umukobwa wanjye Akisha, amugire umugore.» 17 Nuko Otiniyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu, yigarurira umugi, maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisha. 18 Akigera mu rugo, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Hanyuma ava ku ndogobe ye, ahindukirira se; Kalebu aramubaza ati «Ni iki wifuza?» 19 Umukobwa we aramusubiza ati «Nkundira wumve icyo ngusaba. Ubwo untuje mu butayu bwa Negevu, mpa n’ibizenga.» Nuko Kalebu amuha ibizenga bya ruguru n’iby’epfo. 20 Ng’uwo umunani wa Bene Yuda, bakurikije amazu yabo. Urutonde rw’imigi ya bene Yuda 21 Imigi yo ku mpera z’urubibi rw’umuryango wa bene Yuda, ahagana ku rubibi rwa Edomu muri Negevu yari: Kabuseyeli, Ederi, Yaguri, 22 Kina, Dimona, Adeyada, 23 Kedeshi, Hasori, Yitinani, 24 Zifu, Telemu, Beyaloti, 25 Hasori‐Hadata, Keriyoti‐Hesironi ari yo Hasori, 26 Amamu, Shema, Molada, 27 Hasari‐Gada, Heshimoni, Betipeleti, 28 Hasari‐Shuwali, Berisheba, Biziyoteya, 29 Bahala, Iyimu, Esemu, 30 Elitolada, Kesili, Horima, 31 Sikilagi, Madimana, Sansana, 32 Lebayoti, Shilehimu, Ayini, Rimoni: yose hamwe ni imigi makumyabiri n’icyenda, utabariyemo imidugudu iyikikije. 33 Dore imigi yabo yo mu ntara y’Imirambi: Eshitayola, Soreya, Ashina, 34 Zanuwa, Eniganimu, Tapuwa, Enami, 35 Yarimuti, Adulamu, Soko, Azeka, 36 Sharayimu, Aditayimu, Gedera na Gederotayimu: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. 37 Senani, Hadasha, Migidali‐Gadi, 38 Dileyani, Misipe, Yokiteli, 39 Lakishi, Bosikati, Egiloni, 40 Kaboni, Lahimasi, Kitilishi, 41 Gederoti, Betidagoni, Nahama, Makeda: imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo. 42 Libuna, Etera, Ashani, 43 Yifitahi, Ashina, Nesibu, 44 Keyila, Akizibu, Maresha: imigi icyenda n’imidugudu yayo. 45 Ekironi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo. 46 Kuva Ekironi ugana mu burengerazuba, imigi yo hafi ya Ashidodi yose n’imidugudu yayo. 47 Ashidodi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo yose. Gaza, n’imigi igengwa na yo n’imidugudu yayo kugera ku kagezi ka Misiri, Inyanja Nini ikabibera urubibi. 48 Mu misozi: Shamiri, Yatiri, Soko, 49 Dana, Kiriyati‐Seferi ari yo Debiri, 50 Anabu, Eshitemo, Animu, 51 Gosheni, Holoni, Gilo; imigi cumi n’umwe n’imidugudu yayo. 52 Arabu, Duma, Esheyani, 53 Yanumu, Betitapuwa, Afeka, 54 Humeta, Kiriyati‐Aruba ari yo Heburoni, Siyori: imigi cyenda n’imidugudu yayo. 55 Mawoni, Karumeli, Zifu, Yuta, 56 Yizireyeli, Yokideyamu, Zanowa, 57 Kayini, Gibeya, Timuna: imigi cumi n’imidugudu yayo. 58 Halihuli, Betisuri, Gedori, 59 Marati, Betanoti, Elitekoni: imigi itandatu n’imidugudu yayo. 60 Kiriyati‐Behali, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu, Raba: imigi ibiri n’imidugudu yayo. 61 Mu butayu: Betaraba, Midini, Sekaka, 62 Nibushani, Irimelahi, Enigadi: imigi itandatu n’imidugudu yayo. 63 Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, bene Yuda ntibashoboye kubambura ibyabo; Abayebuzi rero baturanye na bene Yuda i Yeruzalemu kugeza na n’ubu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda