Yosuwa 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuII. IMIRYANGO YA ISRAHELI YIGABANYA IGIHUGU Ibihugu bitahiwe gutsindwa 1 Yozuwe yari ashaje kandi ageze mu zabukuru. Nuko Uhoraho aramubwira ati «Urashaje kandi ugeze mu zabukuru; ikindi kandi, ahasigaye kwigarurirwa haracyari hanini cyane. 2 Dore igihugu gisigaye uko kingana: Hari intara zose z’Abafilisiti n’iz’Abageshuri zose, 3 kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.) 4 Hasigaye n’igihugu cyose cy’Abakanahani, n’icya Meyara gituwe n’Abasidoni kugera i Afeki, ukagera no ku rubibi rw’Abahemori; 5 ukongeraho n’igihugu cy’Abagibili na Libani yose mu burasirazuba, kuva i Behali‐Gadi mu nsi y’umusozi wa Herimoni kugera i Hamati. 6 Hasigaye n’abaturage bose bo mu misozi, kuva i Libani kugera i Misirefoti, n’Abasidoni bose. Nzabanyaga ubwanjye mu maso y’Abayisraheli. Icyo ugomba gukora gusa, ni ukubiraga Israheli nk’uko nabigutegetse. 7 None rero, iki gihugu kigabanye, ugiheho umunani imiryango cyenda n’icya kabiri cya Manase: bagabanye igihugu cyose kuva kuri Yorudani kugera ku Nyanja Nini iburengerazuba, Inyanja Nini izababera imbago. Uko bari bagabanyije ibihugu by’iburasirazuba bwa Yorudani 8 Ikindi cya kabiri cya Manase hamwe na bene Rubeni na bene Gadi, Musa yari yabahaye umunani wabo hakurya ya Yorudani mu burasirazuba. Dore uko Musa, umugaragu w’Uhoraho yawubahaye: 9 kuva Aroweri iri haruguru y’amasumo ya Arunoni no kuva ku mugi uri hepfo, iruhande rw’amasumo; umurambi wose wa Madaba kugera i Diboni; 10 imigi yose ya Sihoni, umwami w’Abahemori wategekeraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw’Abahamori; 11 ukongeraho Gilihadi n’igihugu cy’Abageshuri n’Abamahaka, ndetse n’umusozi wose wa Herimoni na Bashani yose kugera i Salika; 12 no muri Bashani, igihugu cyose cy’umwami Ogi, wategekeraga Ashitaroti na Edereyi, kandi akaba yari umwe mu Barefayimu bari basigaye. Musa yarabatsinze, maze arabanyaga. 13 Ariko Abayisraheli ntibanyaze Abageshuri n’Abamahaka; bituma Abageshuri n’Abamahaka bakomeza gutura muri Israheli kugeza na n’ubu. 14 Umuryango wa Levi wonyine ni wo utahawe umunani: Uhoraho, Imana ya Israheli, ni we beguriweho umurage, nk’uko bari barabisezeranyijwe. Umunani wa bene Rubeni 15 Musa yari yahaye umugabane umuryango wa bene Rubeni, akurikije amazu yabo. 16 Bahawe igihugu giherereye Aroweri haruguru y’amasumo ya Arunoni, n’umugi w’iruhande rw’amasumo, n’umurambi wose ugera kuri Madaba, 17 bahawe Heshiboni n’imigi yayo yose iri ku murambi: Diboni, Bamoti‐Behali, Beti‐Behali, Mewoni, 18 Yahasi, Kedemoti, Mefahati, 19 Kiryatayimu, Sibima, Sereti‐Shahari yo mu misozi ikikije ikibaya, 20 Beti‐Pewori, imicyamo ya Pisiga na Betiyeshimoti; 21 bahawe n’imigi yose yo ku murambi, igihugu cyose cya Sihoni, umwami w’Abahemori wategekeraga i Heshiboni, Musa akamwicira hamwe n’abategetsi b’i Madiyani: ari bo Ewi, Rekemi, Suri, Huri na Reba bari batuye mu gihugu bagategekwa na Sihoni. 22 Mu bo Abayisraheli bishe hari na Balamu mwene Bewori w’umupfumu, bicishije inkota. 23 Urubibi rwa bene Rubeni rwari Yorudani n’ibiyikikije. Uwo ni wo munani bene Rubeni bahawe, bakurikije amazu yabo, imigi n’imidugudu yabo. Umunani wa bene Gadi 24 Musa kandi yari yahaye umugabane umuryango wa bene Gadi, akurikije amazu yabo. 25 Intara bahawe ni Yazeri, imigi yose ya Gilihadi n’icya kabiri cy’igihugu cy’Abahamoni kugera i Aroweri, ahateganye na Raba; 26 hanyuma bahawe kuva i Heshiboni kugera i Ramati‐Misipa na Betonimi, no kuva i Mahanayimu kugera ku rugabano rwa Lodebari. 27 Mu kibaya bahawe na Betiharamu, Betinimira, Sukoti, Safoni, ahasigaye h’igihugu cya Sihoni, umwami wa Heshiboni, hamwe na Yorudani n’ibiyikikije kugera ku mpera z’inyanja ya Kinereti, hakurya ya Yorudani, iburasirazuba. 28 Uwo ni wo munani Bene Gadi bahawe bakurikije amazu yabo, imigi n’imidugudu yabo. Umunani w’icya kabiri cya bene Manase 29 Icya kabiri cy’umuryango wa bene Manase, Musa yari yagihaye umugabane akurikije amazu yabo. 30 Intara bahawe ni uguhera i Mahanayimu, Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi, umwami wa Bashani, n’ingando za Yayiri zose zari muri Bashani, byose hamwe biba imigi mirongo itandatu. 31 Icya kabiri cy’intara ya Gilihadi, hamwe na Ashitaroti na Ediroti, imigi y’igihugu cy’umwami Ogi muri Bashani, byahawe icya kabiri cya bene Makiri, umuhungu wa Manase, bakurikije amazu yabo. 32 Uwo ni wo munani Musa yatanze mu bibaya bya Mowabu hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba bwa Yeriko. 33 Ariko Musa nta munani yahaye bene Levi; Uhoraho, Imana ya Israheli ni we munani wabo nk’uko yari yabibabwiye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda