Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amazina y’abami Israheli yatsinze.

1 Dore amazina y’abami b’ibihugu Abayisraheli batsinze, kandi bakigarurira ibihugu byabo hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba, kuva mu kibaya cya Arunoni kugera ku musozi wa Herimoni, na Araba yose, ahagana mu burasirazuba:

2 Sihoni, umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni; yategekaga igice kimwe cya Gilihadi, kuva ku masumo ya Arunoni ari hepfo, no kuva Aroweri iri haruguru yayo, kugeza ku masumo ya Yaboki, ari rwo rubibi rwa bene Amoni;

3 yategekaga na Araba kugera ku nyanja ya Kineroti iburasirazuba no kugera ku Nyanja ya Araba, ari yo Inyanja y’Umunyu, iburasirazuba, ahagana i Betiyeshimoti no mu majyepfo y’imicyamu ya Pisiga.

4 Naho Ogi, umwami wa Bashani, akaba n’umwe mu Barefayimu ba nyuma, yari atuye i Ashitaroti n’i Edereyi.

5 Yategekaga umusozi wa Herimoni, Salika na Bashani yose kugera ku rugabano rw’Abageshuri n’Abamahaka, ndetse no ku gice cya kabiri cya Gilihadi, kugera ku rugabaniro rwa Sihoni, umwami wa Heshiboni.

6 Musa, umugaragu w’Uhoraho n’Abayisraheli barabatsinze, maze Musa, umugaragu w’Uhoraho, ibyo bihugu byose abiha bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, ngo bibe ibyabo.

7 Dore amazina y’abami bo mu gihugu Yozuwe n’Abayisraheli batsinze, hakurya ya Yorudani, mu burengerazuba, kuva i Behali‐Gadi mu kibaya cya Libani, kugera ku musozi wa Halaki uzamuka ugana i Seyiri. Izo ntara zose, Yozuwe azihera imiryango ya Israheli ngo zibe izabo, akurikije uko imiryango yabo igabanyije.

8 Izo ntara ni izo mu Misozi, mu Mirambi, muri Araba no ku Micyamu, mu butayu no muri Negevu, zari zituwe n’Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi n’Abayebuzi.

9 Umwami w’i Yeriko, umwe. Umwami w’i Hayi, iruhande rwa Beteli, umwe.

10 Umwami w’i Yeruzalemu, umwe. Umwami w’i Heburoni, umwe.

11 Umwami w’i Yarimuti, umwe. Umwami w’i Lakishi, umwe.

12 Umwami w’i Egiloni, umwe. Umwami w’i Gezeri, umwe.

13 Umwami w’i Debiri, umwe. Umwami w’i Gederi, umwe.

14 Umwami w’i Horima, umwe. Umwami w’i Aradi, umwe.

15 Umwami w’i Libuna, umwe. Umwami w’i Adulami, umwe.

16 Umwami w’i Makeda, umwe. Umwami w’i Beteli, umwe.

17 Umwami w’i Tapuwa, umwe. Umwami w’i Heferi, umwe.

18 Umwami w’i Afeki, umwe. Umwami w’i Sharoni, umwe.

19 Umwami w’i Meromi, umwe. Umwami w’i Hasori, umwe.

20 Umwami w’i Shimeroni‐Meroni, umwe. Umwami w’i Akishafi, umwe.

21 Umwami w’i Tanaki, umwe. Umwami w’i Megido, umwe.

22 Umwami w’i Kedeshi, umwe. Umwami w’i Yokineyamu, i Karumeli, umwe.

23 Umwami w’i Dori, ku musozi wa Dori, umwe. Umwami w’Abagoyimu, hafi ya Giligali, umwe.

24 Umwami w’i Tirisa, umwe. Abo bami bose hamwe ni mirongo itatu n’umwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan