Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igitero cy’i Meromi

1 Ubwo Yabini, umwami w’i Hasori, aba arabyumvise atuma kuri Yobabu umwami w’i Meromi, no ku mwami w’i Shimeroni no ku mwami w’i Akishafi,

2 ndetse no ku bami bari batuye mu Misozi yo mu majyaruguru, no muri Araba mu majyepfo ya Kinaroti, mu bihugu by’Imirambi no mu mpinga z’imisozi ya Dori mu burengerazuba,

3 ari bo Abakanahani bari mu burasirazuba no mu burengerazuba, Abahemori, Abaheti, Abaperizi n’Abayebuzi bari mu Misozi, n’Abahivi bari hepfo ya Herimoni mu gihugu cya Misipa.

4 Barasohoka rero, bo n’ingabo zabo zose, zarutaga ubwinshi umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, bajyana n’amafarasi n’amagare menshi cyane.

5 Abo bami bose bahana umugambi maze baca ingando bose hamwe ku mazi y’i Meromi, kugira ngo barwane na Israheli.

6 Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ntubatinye, kuko ejo iki gihe nyine, nzabagabiza Israheli bose bicwe; amafarasi yabo uzayace ibitsi maze amagare yabo uyatwike.»

7 Yozuwe n’ingabo zose ziteguye kurwana, babagwa gitumo ku mazi ya Meromi maze babirohaho.

8 Uhoraho abarekurira Israheli, irabanesha, irabakurikirana kugera kuri Sidoni‐Nini, no kugera i Misirefoti mu burengerazuba, no mu kibaya cy’i Misipa mu burasirazuba. Barabica ntibabasigira n'umuntu muzima n’umwe.

9 Yozuwe abagenza uko Uhoraho yabimutegetse; amafarasi yabo ayaca ibitsi, amagare yabo arayatwika.


Hasori ifatwa

10 Icyo gihe, Yozuwe arahindukira afata Hasori; umwami w’aho amwicisha inkota, koko kandi Hasori ni yo yahoze ari umugi mukuru w’izo ngoma zose.

11 Abari bahatuye bose babamarira ku icumu barabatsemba; ntihasigara n’ikintu na kimwe mu bifite ubuzima, na Hasori barayitwika.

12 Yozuwe afata imigi yose y’abo bami, n’abo bami abamarira ku icumu, atsemba n’abaturage bayo bose nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabimutegetse.

13 Nyamara, imigi yose yari yubatswe ku mirenge, Abayisraheli ntibatwitse n’umwe, uretse Hasori yonyine yatwitswe na Yozuwe.

14 Imicuzo yose yo muri iyo migi n’amatungo, Abayisraheli babitwayeho iminyago, ariko abantu bose babamariye ku icumu kugeza ko babatsembye; nta gifite ubuzima na kimwe bahasize.

15 Nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa, umugaragu we, Musa na we akabitegeka Yozuwe, Yozuwe ni ko yabikurikije: nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uhoraho yategetse Musa byose.


Yozuwe arangiza gufata igihugu

16 Ng’uko uko Yozuwe yafashe igihugu cyose: Imisozi, Negevu yose, igihugu cya Gosheni cyose, Imirambi, Araba, imisozi ya Israheli n’imirambi yayo.

17 Kuva ku musozi wa Halaki uri ahagana i Seyiri, kugeza i Behali‐Gadi, mu kibaya cya Libani kiri mu nsi y’umusozi wa Herimoni, Yozuwe yigarurira abami baho bose, arabakubita maze arabica.

18 Abo bami bose Yozuwe yabarwanyije mu minsi myinshi cyane.

19 Nta mugi n’umwe wigeze kugirana isezerano ry’amahoro na Israheli, uretse Abahivi batuye i Gibewoni, indi yose yabaye ingaruzwamuheto.

20 Koko kandi, Uhoraho yiyemeje kunangira imitima yabo ngo barwane na Israheli, kugira ngo babone uko babatsemba nta mbabazi, kandi bashobore kubarimbura nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.

21 Icyo gihe, Yozuwe yatsinze Abanaki bo mu misozi miremire, i Heburoni, i Debiri, i Anabu, imisozi yose ya Yuda n’imisozi yose ya Israheli. Yozuwe abatsembana n’imigi yabo.

22 Ntihasigara Umunaki n’umwe mu gihugu cya Israheli, nyamara basigara i Gaza, i Gati na Ashidodi.

23 Yozuwe afata igihugu cyose, akurikije ibyo Uhoraho yabwiye Musa, na we akiraga Israheli maze arakibagabanya akurikije imiryango. Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan