Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yozuwe atsinda abami batanu b’Abahemori barwaniraga Gibewoni

1 Nuko Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, amenya ko Yozuwe yigaruriye Hayi akanayirimbura, ko yagize Hayi n’umwami wayo nk’uko yagize Yeriko n’umwami wayo, kandi ko abaturage ba Gibewoni bagiranye isezerano ry’amahoro na Israheli kandi bakaba batuye muri bo.

2 Bibatera ubwoba cyane, kuko Gibewoni wari umugi mugari ungana n’imigi ifite abami, uruta kure Hayi kandi abantu bawo bose bakaba intwari.

3 Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, yohereza intumwa kwa Howamu, umwami w’i Heburoni, kwa Pireyamu, umwami wa Yarimuti, kwa Yafiya, umwami wa Lakishi, no kwa Debiri, umwami wa Egiloni, ati

4 «Muzamuke muze iwanjye, muntabare turwanye Gibewoni kuko yagiranye isezerano ry’amahoro na Yozuwe n’Abayisraheli.»

5 Abo bami batanu b’Abahemori, ari bo umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni, bishyira hamwe maze bazamukana n’imitwe y’ingabo zabo yose, bajya guca ingando imbere y’umugi wa Gibewoni kugira ngo bawutere.

6 Abantu b’i Gibewoni batuma kuri Yozuwe wari mu ngando y’i Giligali, bati «Ntutererane abagaragu bawe; zamuka n'ingoga udukize kandi uturwaneho: dore abami b’Abahemori bose batuye mu Misozi, bishyize hamwe baradutera.»

7 Yozuwe n’imbaga yose yakereye kurwana bava i Giligali, barazamuka.

8 Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ntutinye, nabakweguriye; nta n’umwe muri bo uzaguhangara.»

9 Yozuwe azamuka ijoro ryose aturutse i Giligali, nuko abagwa gitumo.

10 Uhoraho abaca intege imbere ya Israheli, maze banesherezwa bikomeye i Gibewoni; abakurikirana ahamanuka hagana i Betihoroni, maze arabarwanya kugeza i Azeki n’i Makeda.

11 Uko bagahunze Israheli bakamanuka Betihoroni, Uhoraho abamanuriraho amabuye manini ava mu ijuru barinda bagera i Azeki, maze barapfa. Abishwe n’amabuye y’urubura babaye benshi, kuruta abishwe n’inkota y’Abayisraheli.

12 Kuri uwo munsi, umunsi Uhoraho yegurira Abahemori mu maboko y’Abayisraheli, ni ho Yozuwe yabwiriye Uhoraho imbere y’Abayisraheli, ati «Zuba, hagarara hejuru ya Gibewoni, nawe kwezi, hejuru y’akabande ka Ayaloni!»

13 Nuko izuba rirahagarara, n’ukwezi ntikongera gutirimuka, kugeza ubwo Abayisraheli bamaze kwivuna abanzi babo. Ibyo se, si ko byanditswe mu «Gitabo cy’Intungane»? Izuba ryemaraye hagati ku ijuru maze ntiryihutira kurenga, bimara nk’umunsi wose.

14 Haba mbere, haba na nyuma, nta bundi higeze habaho umunsi nk’uwo Uhoraho yumvira umuntu, kuko Uhoraho yarwaniriraga Israheli.

15 Nuko Yozuwe na Israheli yose bagaruka mu ngando i Giligali.


Yozuwe yica abami batanu baneshejwe

16 Ubwo ba bami batanu bari bahunze, bari bihishe mu buvumo i Makeda.

17 Baza kubwira Yozuwe bati «Ba bami batanu babonetse, bihishe mu buvumo i Makeda.»

18 Yozuwe arasubiza ati «Muhirikire amabuye manini ku muryango w’ubuvumo, kandi mushyire hafi yabwo abantu bo kuburinda.

19 Naho mwe ntimuhatinde, nimukurikire abanzi banyu mubabuze ubuhumeka; kandi ntimukareke basubira mu migi yabo, kuko Uhoraho, Imana yanyu, yababeguriye.»

20 Yozuwe n’Abayisraheli bamaze kubatsinda uruhenu, babatsembye; abacitse ku icumu barahunga maze bigira mu migi ikomeye.

21 Rubanda rwose bagaruka mu ngando amahoro, aho Yozuwe yari ari i Makeda; ntihagira uwongera gushotora Abayisraheli.

22 Nuko Yozuwe arababwira ati «Mukingure umuryango w’ubuvumo, maze munzanire ba bami batanu.»

23 Babigenza batyo, maze bavana mu buvumo ba bami uko ari batanu babashyira Yozuwe: umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni.

24 Ba bami batanu bagisohoka ngo bashyirwe Yozuwe, we nyine ahamagaza imbaga yose ya Israheli, maze abwira abagaba b’ingabo bari kumwe na we, ati «Nimwigire hino, mukandagire abo bami ku gakanu.» Baregera maze bakandagira abami ku gakanu.

25 Yozuwe ati «Mwitinya kandi ntimugire ubwoba, mukomere kandi mube intwari! Kuko ari uko Uhoraho azagenzereza abanzi bose muzashyamirana.»

26 Yozuwe akubita ba bami, arabica maze babamanika ku biti bitanu; babigumaho kugeza nimugoroba.

27 Izuba rirenze, Yozuwe ategeka ko babamanura bakabajugunya mu buvumo aho bari bihishe. Barunda amabuye manini ku muryango w’ubuvumo, kandi akaba agihari na n’ubu.


Yozuwe yigarurira imigi yo mu majyepfo

28 Uwo munsi, Yozuwe atera Makeda maze arayitsemba hamwe n’umwami wayo; abantu baho bose abamarira ku icumu, nta n’umwe wasigaye ari muzima, maze umwami wa Makeda amugenza nk’uko yagenjeje umwami wa Yeriko.

29 Yozuwe ari kumwe na Israheli yose, ava i Makeda ajya i Libuna, maze atera na Libuna.

30 Uhoraho arayibegurira na yo hamwe n’umwami wayo, maze Abayisraheli bamarira ku icumu abantu baho bose; nta wasigaye ari muzima, nuko umwami wayo amugenza uko yagenjeje umwami wa Yeriko.

31 Yozuwe ari kumwe na Israheli yose, ava i Libuna ajya i Lakishi; arahagota maze arahatera.

32 Uhoraho agabiza Lakishi Abayisraheli, bayigarurira ku munsi wa kabiri, bamarira ku icumu abantu bari bahatuye bose, mbese nk’uko yagize Libuna.

33 Nuko Horamu, umwami wa Gezeri, aza gutabara Lakishi, ariko Yozuwe amwicana n’ingabo ze, ntiyamusigira n’umuntu muzima n’umwe.

34 Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, ava i Lakishi, ajya Egiloni, barahagota maze barahatera.

35 Bayinesha uwo munsi, maze babamarira ku icumu; abantu bari bahatuye bose barabatsemba uwo munsi, nk’uko bagenjeje Lakishi.

36 Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, azamuka ava i Egiloni, ajya i Heburoni, maze barayitera.

37 Barahigarurira, abantu baho n’umwami babamarira ku icumu, n’imigi yose iyikikije barayitsemba. Habe ngo hasigare n’uwa kirazira, mbese nk’i Egiloni, bayitsembana n’abayituye bose.

38 Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, ahindurira i Debiri, maze arahatera.

39 Barayifata hamwe n’umwami wayo n’imigi iyikikije yose; bamarira ku icumu abantu bahabaga bose, barabatsemba. Yozuwe nta n’umwe yasize akiri muzima. Agenza Debiri n’umwami wayo nk’uko yagenjeje Heburoni, cyangwa uko yagenjeje Libuna n’umwami wayo.

40 Yozuwe atsinda igihugu cyose: Imisozi, Negevu, Imirambi, Imicyamu, n’abami baho bose. Ntihagira n’umwe urokoka, maze atsemba igihumeka cyose, nk’uko Uhoraho, Imana ya Israheli, yabitegetse.

41 Yozuwe arabatsinda kuva i Kadeshi‐Barineya kugera i Gaza n’igihugu cyose cya Gosheni kugera i Gibewoni.

42 Yozuwe atera abo bami bose n’ibyo bihugu byose mu gihe kimwe, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yarwaniraga Israheli.

43 Nuko Yozuwe n’Abayisraheli baratabaruka, basubira mu ngando i Giligali.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan