Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


I. ABAYISRAHELI BIGARURIRA IGIHUGU BASEZERANYIJWE Yozuwe asimbura Musa

1 Musa, umugaragu w’Uhoraho amaze gupfa, Uhoraho abwira umufasha wa Musa, ari we Yozuwe mwene Nuni, ati

2 «Umugaragu wanjye Musa yarapfuye, none rero haguruka wambuke Yorudani iyi, wowe n’iyi mbaga yose, mujye mu gihugu mbahaye, mwebwe Abayisraheli.

3 Aho muzakandagiza ibirenge byanyu hose, narahabeguriye nk’uko nabibwiye Musa;

4 kuva ku butayu kugera kuri Libani, kuva ku Ruzi runini rwa Efurati, kugera ku Nyanja nini iburengerazuba, icyo gihugu cyose cy’Abaheti kizaba icyanyu.

5 Mu buzima bwawe bwose, nta n’umwe uzakugandira. Nk’uko nabanye na Musa, nawe ni ko tuzabana; ntuzambura, sinzagutererana.

6 Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzashyikiriza rubanda iki gihugu nasezeranije abasekuruza babo kubahaho umurage.

7 Ni koko, komera kandi ube intwari cyane; haranira gukurikiza amategeko yose umugaragu wanjye Musa yaguhaye. Ntuzayace iruhande, haba iburyo cyangwa se ibumoso, kugira ngo uzahirwe aho uzajya hose.

8 Iki gitabo cy’amategeko ntikikave ku munwa wawe, uzajye ukizirikana amanywa n’ijoro, kugira ngo wihatire gukurikiza ibyanditswemo byose, kuko ari bwo inzira zawe zizagutunganira, bityo ukazahirwa.

9 Sinabikubwiye se nti ’Komera kandi ube intwari’? Wihinda umushyitsi wigira ubwoba kuko Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.»


Yozuwe ategura kwambuka Yorudani

10 Nuko Yozuwe ategeka abatware b’imbaga, ati

11 «Munyure mu ngando maze mutegeke imbaga, muti ’Nimutegure impamba, kuko mu minsi itatu muzambuka Yorudani iyi, kugira ngo mwinjire mu gihugu, Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ngo kibe icyanyu.’»

12 Nuko Yozuwe abwira bene Rubeni, bene Gadi, na kimwe cya kabiri cya bene Manase, ati

13 «Mwibuke itegeko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabahaye: Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ikiruhuko; yabahaye iki gihugu murimo.

14 Abagore banyu, abana banyu n’amashyo yanyu bazasigara mu gihugu Musa yabahaye hakurya ya Yorudani. Ariko mwebwe mwese, bagabo b’intwari, muzakurikirana kuri gahunda, mugende imbere y’abavandimwe banyu ngo mubafashe,

15 kugeza ubwo Uhoraho azabaha ikiruhuko nk’uko namwe yakibahaye, maze na bo bazagire igihugu Uhoraho, Imana yanyu, yabageneye. Hanyuma muzasubira mu gihugu kiri icyanyu, maze mutunge iki gihugu Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabahaye hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba.»

16 Na bo basubiza Yozuwe, bati «Ibyo utubwiye byose, tuzabikora, n’aho uzatwohereza hose, tuzajyayo.

17 Uko twumviraga Musa muri byose, ni ko nawe tuzakumvira. Ni koko, Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe nk’uko yari kumwe na Musa.

18 Uzagusuzugura wese kandi ntiyumvire amagambo yawe yose mu byo uzaba wategetse, azicwa. Rwose komera kandi ube intwari!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan