Yonasi 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYonasi arakara, Imana ikamwumvisha impuhwe zayo 1 Yonasi biramubabaza cyane, maze ararakara. 2 Yambaza Uhoraho, avuga ati «Si ibi nari navuze igihe nari nkiri mu gihugu cyanjye? Ni cyo cyatumye mbanza guhungira i Tarishishi. Nari nzi nyine ko uri Imana y’impuhwe n’ibambe, utinda kurakara kandi ukungahaye ubudahemuka, ntukomeza umugambi wo kugira nabi. 3 None rero, Uhoraho, nkiza ubuzima bwanjye, kuko gupfa bindutiye kubaho.» 4 Uhoraho arasubiza ati «Ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakara?» 5 Yonasi ava mu mugi yicara iburasirazuba bwawo, ahiyubakira akazu, maze akugamamo izuba, ategereje ikizaba kuri uwo mugi. 6 Hanyuma Uhoraho Imana ategeka ko hamera ikibonobono, maze kikazamuka hejuru ya Yonasi kugira ngo kimutwikire bityo kimugabanyirize akababaro. Yonasi yishimira bikomeye icyo giti. 7 Ariko bukeye bwaho, umuseke ukebye, Imana itegeka ko haza inanda ikarya cya giti maze kikuma. 8 Nuko izuba rirashe, Imana iteza umuyaga utwika w’iburasirazuba, izuba ricanira umutwe wa Yonasi maze araraba. Asaba gupfa, aravuga ati «Kuri jye biraruta ko napfa aho kubaho.» 9 Uhoraho abwira Yonasi ati «Ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakazwa n’iki giti?» Arasubiza ati «Yego, birakwiye ko ndakara byo gupfa.» 10 Uhoraho arongera ati «Wowe ubabajwe n’iki giti utigeze uruhira cyangwa ngo ugihe gukura, kikaba cyarakuze mu ijoro rimwe, kikuma mu rindi. 11 Naho jyewe, mbese sinkwiriye kubabazwa na Ninivi, umugi mugari, utuwe n’abantu ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso, hamwe n’amatungo atabarika?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda