Yonasi 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYonasi arokoka 1 Uhoraho ategeka ifi nini kumira Yonasi. Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu. 2 Aho yari aho mu nda y’ifi, asenga Uhoraho Imana ye, ati 3 «Ubwo nari mu kaga natakiye Uhoraho maze aransubiza. Ubwo nari ikuzimu narahamagaye, wumva ijwi ryanjye. 4 Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo, maze ngotwa n’umwuzure. Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho. 5 Nanjye nkavuga nti ’Nciwe mu maso yawe; nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu?’ 6 Amazi yaramize ngerwa mu mihogo, imihengeri irangota, icyatsi cyo mu nyanja kinyizinguriza ku mutwe. 7 Nagarukiye aho imisozi itewe inkingi, bampeza inyuma y’ishyanga ubuziraherezo. Nyamara ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye, Uhoraho Mana yanjye. 8 Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira, ni bwo nibutse Uhoraho, maze isengesho ryanjye rikugeraho mu Ngoro yawe ntagatifu. 9 Abibeshya bakiringira ibitagira shinge, nibizeyukire. 10 Jyewe nzagutura igitambo, nkuririmbire ngushimira, nzarangiza n’icyo nasezeranye. Uhoraho ni we mukiza!» 11 Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda