Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umugore wafashwe asambana

1 Naho Yezu yigira ku musozi w’Imizeti.

2 Bugicya, agaruka mu Ngoro y'Imana, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara arabigisha.

3 Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari wafashwe asambana, bamuhagarika hagati.

4 Babwira Yezu bati «Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana.

5 Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki?»

6 Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka.

7 Bakomeje kumubaza, arunamuka arababwira ati «Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.»

8 Yongera kunama, akomeza kwandika ku butaka.

9 Bumvise avuze atyo, batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza.

10 Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati.

11 Yezu yunamutse aramubaza ati «Mugore, ba bandi bari he? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe, Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.»


Yezu rumuri rw’isi

12 Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.»


Impaka zibyawe n’uko Yezu yitanzeho umugabo

13 Abafarizayi baramubwira bati «Ubwo ari wowe ubwawe uhamya ibikwerekeyeho, ibyo uhamya si iby’ukuri!»

14 Yezu arabasubiza ati «N’ubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri, kuko nzi aho nturuka n’aho ngana, naho mwe ntimuzi aho nturuka n’aho ngana.

15 Mwe muca urubanza mukurikije umubiri, jye nta we ncira urubanza.

16 N’iyo nciye urubanza, ruba ari urw’ukuri, kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye.

17 Ni na ko byanditse mu Mategeko yanyu ngo ’Icyo abagabo babiri bemeje, kiba ari icy’ukuri.’

18 Koko ni jye uhamya ibinyerekeyeho, ariko na Data wantumye na we arabyemeza.»

19 Baramubwira bati «So aba hehe?» Yezu arabasubiza ati «Ari jye ari na Data, nta we muzi; iyaba mwari munzi, mwamenye na Data.»

20 Ayo magambo Yezu yayavugiye iruhande rw’ububiko, aho yigishirizaga mu Ngoro y'Imana. Ntihagira umufata, kuko igihe cye cyari kitaragera.


Yezu aburira Abayahudi b’abemeragato

21 Yezu yongera kubabwira ati «Ndagiye kandi muzanshaka, ariko muzapfana icyaha cyanyu. Aho ngiye ntimushobora kuhajya.»

22 Abayahudi baravuga bati «Aho ntagiye kwiyahura, ubwo avuze ngo ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’?»

23 Yezu arababwira ati «Mwe muri abo hasi, jye nkaba uwo hejuru; mwe muri abo kuri iyi si, jye sindi uwo kuri iyi si.

24 Nababwiye ko muzapfana ibyaha byanyu. Muramutse mutemeye ko ndi uriho, muzapfana ibyaha byanyu.»

25 Nuko baramubaza bati «Uri nde?» Yezu arabasubiza ati «Ndi uwo nababwiye ngitangira.

26 Mfite byinshi mbavugaho n’urubanza nabacira. Ariko Uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mbwira isi.»

27 Ntibamenya ko yababwiraga Se.

28 Yezu yungamo ati «Nimumara kwerereza Umwana w’umuntu, icyo gihe muzamenya ko ndi uriho, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije.

29 Uwantumye turahorana, ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibimunyura.»

30 Amaze kuvuga atyo, benshi baramwemera.


Yezu na Abrahamu

31 Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye, ati «Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri.

32 Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga.»

33 Baramusubiza bati «Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu, nta wigeze atwigarurira. Watubwira ute ngo muzigenga?»

34 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: umuntu wese ukora icyaha aba ari umugaragu w’icyaha.

35 Burya umugaragu ntahora iteka mu nzu, ahubwo umwana ni we uyihoramo.

36 Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko.

37 Nzi ko mukomoka kuri Abrahamu, ariko murashaka kunyica, kuko ijambo ryanjye mutarizirikana.

38 Jye mvuga ibyo nabonye kwa Data, namwe mukora ibyo mwumvanye so.»

39 Baramusubiza bati «Umubyeyi wacu ni Abrahamu.» Yezu na we arababwira ati «Niba muri abana ba Abrahamu, nimukore ibyo Abrahamu yakoze.

40 Ubu rero murashaka kunyica, jye ubabwira ukuri numvanye Imana. Ibyo Abrahamu ntiyabikoze.

41 Mwe murakora ibyo so akora.» Baramubwira bati «Nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, ni Imana.»

42 Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana, nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye.

43 Kuki mudasobanukirwa n’ibyo mvuga? Ni uko mudashobora kwakira ijambo ryanjye.

44 Ubabyara koko ni Sekibi, none murashaka gukora ibyo so yifuza. Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi, kandi ntiyigeze aba mu kuri, kuko atigeze atunga ukuri. Igihe avuga ibinyoma, aba avuga ibiri ibye, kuko yamye ari umubeshyi, ndetse akaba na Sekinyoma.

45 None jye navuga ukuri, mukanga kwemera.

46 Muri mwe, ni nde wampamya icyaha? Niba rero mvuga ukuri, mubuzwa n’iki kunyemera?

47 Umuntu w’Imana yumva amagambo y’Imana. Ngaho mwamenya igituma mutumva, ni uko mutari ab’Imana.»

48 Abayahudi baramusubiza bati «Si ngaha twavuga ukuri, ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho na Sekibi?»

49 Yezu arasubiza ati «Simpanzweho na Sekibi, ahubwo nubaha Data, naho mwe ntimunyubahe.

50 Jye simparanira ikuzo ryanjye, hari Undi uriharanira agaca n’urubanza.


Ukomera ku magambo ya Yezu ntazapfa

51 Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho.»

52 Abayahudi baramubwira bati «Ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi! Abrahamu yarapfuye, n’abahanuzi barapfa. None wowe uravuga ngo ’Ukomera ku magambo yanjye, ntazakorwaho n’urupfu bibaho.’

53 Uzabe se uruta umubyeyi wacu Abrahamu wapfuye? N’abahanuzi na bo barapfuye! None ubwawe, wibwira ko uri iki?»

54 Yezu arabasubiza ati «Niba ubwanjye niha ikuzo, ikuzo ryanjye ryaba ari ubusa. Data ni we umpa ikuzo, ari na we muvuga ngo ni Imana yacu.

55 Nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi; ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba ndi umubeshyi nkamwe. Ni koko ndamuzi kandi ngakomera ku ijambo rye.

56 Umubyeyi wanyu Abrahamu yahimbajwe no kubona umunsi wanjye, yarawubonye maze aranezerwa.»

57 Abayahudi baramubwira bati «Uba utaragira imyaka mirongo itanu, none ngo wabonye Abrahamu!»

58 Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho.»

59 Ni bwo bafashe amabuye yo kumutera; Yezu arihisha, nuko ava mu rugo rw'Ingoro y'Imana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan