Yohana 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu ajya ku munsi mukuru w’ingando, akigisha 1 Ibyo birangiye, Yezu akomeza kuzenguruka muri Galileya; ntiyashakaga kujya mu Yudeya, kuko Abayahudi bamuhigaga ngo bamwice. 2 Umunsi mukuru w’Abayahudi witwa uw’Ingando ukaba wegereje. 3 Abavandimwe be baramubwira bati «Haguruka, ujye mu Yudeya, abigishwa bawe na bo babone ibikorwa ukora. 4 Nta we ukorera ibintu ahihishe ashaka kuba ahagaragara; ubwo ukora bene ibyo, igaragarize isi.» 5 Koko rero n’abavandimwe be ntibamwemeraga. 6 Nuko Yezu arababwira ati «Igihe cyanjye ntikiragera, igihe cyanyu cyo gihora kiboneye. 7 Isi ntishobora kubanga, ariko jye iranyanga, kuko mpamya ko ibyo ikora ari bibi. 8 Mwe nimugende, mujye mu munsi mukuru; jye sinjya muri uwo munsi mukuru, kuko igihe cyanjye kitaruzuzwa.» 9 Amaze kubabwira atyo, yihamira mu Galileya. 10 Abavandimwe be bamaze kugenda bajya mu munsi mukuru, na we ajyayo, atari ku mugaragaro ahubwo nka rwihishwa. 11 Abayahudi bamushakiraga mu munsi mukuru, babaririza bati «Mbese wa wundi ari hehe?» 12 Rubanda bahwihwisaga byinshi bimwerekeyeho, bamwe bati «Ni umuntu mwiza», abandi bati «Oya, ahubwo arayobya rubanda.» 13 Nta muntu watinyukaga kuvuga ibimwerekeyeho yeruye, kuko batinyaga Abayahudi. 14 Umunsi mukuru ugeze hagati, Yezu ajya mu Ngoro y'Imana, arigisha. 15 Abayahudi baratangara, baravuga bati «Uyu ashobora ate kumenya Ibyanditswe, atarigeze yiga?» 16 Yezu arabasubiza ati «Inyigisho mvuga, si izanjye, ahubwo ni iz’Uwantumye. 17 Ukereye gukora icyo Imana ishaka, amenyeraho ko inyigisho mvuga ari iz’Imana, cyangwa se ko ari izo nihimbira ubwanjye. 18 Uvuga ibye bwite, aba ashaka kwihesha ikuzo, naho ushaka ikuzo ry’Uwamutumye, uwo ni umunyakuri, kandi nta kinyoma kimurangwaho. 19 Mbese nta mategeko Musa yabahaye? Nyamara nta n’umwe muri mwe uyakurikiza. 20 Kuki mushaka kunyica?» Rubanda baramusubiza bati «Aho ntuhanzweho na roho mbi? Ni nde ushaka kukwica?» 21 Yezu arabasubiza ati «Nakoze igikorwa kimwe, mwese muratangara. 22 Musa yabahaye umuhango wo kugenya kandi utamuturutseho, ahubwo yarawukuye kuri ba sogokuruza, maze mukagenya umuntu ku isabato. 23 Niba umuntu agenywa ku munsi w’isabato, ntibyice itegeko rya Musa, mutewe n’iki kundakarira kuko nakijije umuntu ku munsi w’isabato? 24 Ntimugace urubanza mukurikije ibigaragara, ahubwo mujye muruca mukurikije ubutabera.» Abantu bajya impaka bibaza Yezu uwo ari we 25 Bamwe mu batuye i Yeruzalemu baravuga bati «Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica? 26 Nyamara dore aravugira mu ruhame, nta cyo bavuga. Aho abategetsi bacu ntibamenye by’ukuri ko ari we Kristu? 27 Ariko uyu tuzi aho akomoka, naho Kristu naza, nta we uzamenya aho aturuka.» 28 Yezu yigishiriza mu Ngoro y'Imana aranguruye ijwi, ati «Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka! Icyakora sinaje ku bwanjye; Uwantumye ni We Munyakuri, Uwo mwe ntimumuzi. 29 Jye ndamuzi, kuko ari We nkomokaho, kandi akaba ari We wantumye.» 30 Ni bwo bashatse kumufata, ariko ntihagira n’umwe umukozaho n’urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera. 31 Icyakora benshi muri rubanda baramwemera, baravuga bati «Kristu naza, aho azakora ibimenyetso biruta ibyo uyu akora ?» Abafarizayi bohereza intumwa zo gufata Yezu 32 Abafarizayi bumvise ko rubanda rukomeza guhwihwisa ibyo byose, bo n’abatware b’abaherezabitambo bohereza abagaragu babo ngo bamufate. 33 Yezu aravuga ati «Ndacyari kumwe namwe igihe gito, nyuma ngasanga Uwantumye. 34 Muzanshaka mumbure, kandi ntimuteze kugera aho nzaba ndi.» 35 Abayahudi batangira kubazanya bati «Agiye kuzajya he, tutazamusanga? Azabe agiye gusanga Abayahudi batataniye mu banyamahanga, maze akigisha abanyamahanga? 36 Aya magambo avuze arashaka kuvuga iki, ngo ’Muzanshaka mumbure, kandi ntimuteze kugera aho nzaba ndi’?» Yezu asezeranya amazi y’ubugingo 37 Ku munsi usoza iminsi mikuru, ari na wo uyirusha ibirori, Yezu arahagarara, arangurura ijwi ati «Ufite inyota nansange anywe. 38 Unyemera, nk’uko byanditswe, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo.» 39 Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe, Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye. Bongera kugira impaka inkomoko ya Kristu 40 Benshi muri rubanda bumvise ayo magambo, bati «Uyu ni we wa Muhanuzi koko.» 41 Abandi bati «Ni Kristu.» Abandi na bo bati «Kristu azaturuke se mu Galileya? 42 Ibyanditswe ntibivuga ko Kristu ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu, aho Dawudi yavukiye?» 43 Ibyo bituma rubanda bicamo ibice kubera we. 44 Bamwe muri bo bashakaga kumufata, ariko ntihagira umukozaho n’urutoki. 45 Nuko abagaragu baragaruka basanga abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi; barababaza bati «Ko mutamuzanye ni iki?» 46 Abagaragu barabasubiza bati «Nta muntu wigeze avuga nk’uwo muntu.» 47 Abafarizayi bati «Ese namwe mwashukitse? 48 Hari n’umwe mu Bategetsi cyangwa se mu Bafarizayi wamwemeye? 49 Si rubanda ruriya rutazi amategeko? Ni ibivume.» 50 Umwe muri bo, Nikodemu, wigeze gusanga Yezu mbere, arababwira ati 51 «Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze?» 52 Baramusubiza bati «Mbese nawe uri Umunyagalileya? Uzashishoze, uzasanga ari nta muhanuzi uvuka mu Galileya!» 53 Nuko bose barikubura barataha, umwe iwe, undi iwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda