Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu atubura imigati
( Mt 14.13–21 ; Mk 6.32–44 ; Lk 9.10–17 )

1 Ibyo birangiye, Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya.

2 Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi.

3 Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be.

4 Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi, yari yegereje.

5 Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo, ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?»

6 Ibyo yabimubwiye amwinja, kuko yari azi icyo ari bukore.

7 Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.»

8 Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati

9 «Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya?»

10 Yezu ati «Nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu.

11 Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga.

12 Bamaze guhaga, Yezu abwira abigishwa be, ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.»

13 Babishyira hamwe, maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki byashigajwe n’abari bariye.

14 Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.»

15 Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga, bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine.


Yezu agendera hejuru y’amazi
( Mt 14.22–33 ; Mk 6.45–52 )

16 Bugorobye, abigishwa be baramanuka no ku nkombe y’inyanja.

17 Bajya mu bwato, berekeza hakurya y’inyanja, ahagana i Kafarinawumu, nuko bubiriraho kandi Yezu atarabageraho.

18 Hahuha umuyaga mwinshi, inyanja yitera hejuru.

19 Bamaze kugashya ahantu h’amasitadi makumyabiri n’atanu cyangwa mirongo itatu, babona Yezu agenda ku nyanja, ageze hafi y’ubwato. Ubwoba burabataha.

20 Ni bwo Yezu ababwiye ati «Nimuhumure, ni jye.»

21 Bashatse kumushyira mu bwato, babona ubwato bugeze ku mwaro aho bajyaga.


Yezu avuga ko ari umugati w’ubugingo

22 Bukeye, ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhari, uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine.

23 Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati.

24 Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu.

25 Bamusanze hakurya y’inyanja, baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?»

26 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga.

27 Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»

28 Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?»

29 Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.»

30 Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki?

31 Mu butayu, ba sogokuruza bacu bariye ’manu’, nk’uko byanditswe ngo ’Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’»

32 Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru.

33 Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.»

34 Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.»

35 Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.

36 Nyamara narabibabwiye: murambona ariko mukanga kwemera.

37 Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze.

38 Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo Uwantumye ashaka.

39 Icyo Uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka.

40 Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.»

41 Nuko Abayahudi barijujuta, bitewe n’uko yari yavuze ati «Ndi umugati wamanutse mu ijuru.»

42 Maze baravuga bati «Uriya si Yezu, mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ’Namanutse mu ijuru’?»

43 Yezu arabasubiza ati «Nimureke kuvugana mwijujuta.

44 Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.

45 Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ’Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga.

46 Nta wigeze abona Data, uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data.

47 Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka.

48 Ni jye mugati w’ubugingo.

49 Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa.

50 Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa.

51 Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.»

52 Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo, bati «Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?»

53 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe.

54 Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka.

55 Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko.

56 Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo.

57 Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye.

58 Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.»

59 Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isengero ry’i Kafarinawumu.

60 Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva, baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?»

61 Yezu amenya ko abigishwa be bijujutiye ayo magambo, arababwira ati «Mbese ibyo birabatsitaje?

62 Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose?

63 Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo.

64 Ariko muri mwe harimo abatemera.» Koko Yezu yari azi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira.

65 Arongera ati «Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data.»

66 Kuva ubwo, benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi.


Petero yanga gusiga Yezu

67 Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri, ati «Namwe se murashaka kwigendera?»

68 Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

69 Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.»

70 Yezu arababwira ati «Si jye wabatoye uko muri Cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni uwa Sekibi.»

71 Uwo ni Yuda, mwene Simoni Isikariyoti, Yezu yavugaga. Kuko ari we wari ugiye kumugambanira, n’ubwo yari umwe muri ba Cumi na babiri.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan