Yohana 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu akiriza ikimuga ku cyuzi cya Betesida 1 Ibyo birangiye, haba umunsi mukuru w’Abayahudi, Yezu aboneza ajya i Yeruzalemu. 2 Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu. 3 Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura. 4 Kuko rimwe na rimwe, umumalayika yamanukaga muri icyo cyuzi, akabirindura amazi, maze utanze abandi kuyajyamo, akimara kubirinduka, agakira indwara arwaye iyo ari yo yose.) 5 Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani. 6 Yezu abonye uwo murwayi aryamye, amenya ko amaze igihe kirekire arwaye aramubaza ati «Urashaka gukira?» 7 Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.» 8 Yezu aramubwira ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, maze ugende.» 9 Ako kanya, uwo muntu arakira, yegura ingobyi ye aragenda. 10 Uwo munsi hari ku isabato. Abayahudi babwira uwakijijwe bati «None ni umunsi w’isabato: nta burenganzira ufite bwo kwikorera ingobyi yawe.» 11 Arabasubiza ati «Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingobyi yanjye maze ngende.» 12 Baramubaza bati «Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo fata ingobyi yawe ugende?» 13 Ariko uwakijijwe ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye mu kivunge cy’abantu benshi bari aho. 14 Hanyuma, Yezu amusanga mu Ngoro y'Imana, aramubwira ati «Dore wakize, ntuzongere gucumura ukundi, ejo utazagubwaho n’icyago kiruta icya mbere.» 15 Nuko uwo muntu aragenda, abwira Abayahudi ko ari Yezu wamukijije. 16 Iyo iba impamvu yatumye Abayahudi batoteza Yezu, kuko ngo ibyo yabikoraga ku munsi w’isabato. 17 Nuko Yezu arabasubiza ati «Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora.» 18 Ayo magambo atuma Abayahudi barushaho gushaka impamvu yo kumwica, batamuziza gusa ko yicaga isabato, ahubwo bamuziza kandi ko yavugaga ko Imana ari Se, akiringaniza n’Imana. Yezu asobanura ko ari Umwana w’Imana 19 Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora. 20 Koko rero Data akunda Mwana, kandi amwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka ibirushije ibi ngibi maze muzatangare. 21 Uko Data azura abapfuye kandi akabeshaho, ni na ko Mwana abeshaho abo yishakiye. 22 Nyamara Data nta we acira urubanza; imanza zose yazeguriye Mwana, 23 kugira ngo bose bubahe Mwana nk’uko bubaha Data. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje. 24 Ndababwira ukuri koko: uwumva ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka kandi ntazacirwa urubanza, ahubwo aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo. 25 Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho. 26 Uko Data yifitemo ubugingo, ni na ko yahaye Mwana kwigiramo ubugingo. 27 Kandi amuha ububasha bwo guca imanza, kuko ari Umwana w’umuntu. 28 Ibyo ntibibatangaze, kuko igihe cyegereje, maze abari mu mva bose, bazumve ijwi rye. 29 Nuko abazaba barakoze neza, bazazukire kubaho, naho abazaba barakoze nabi, bazukire gucirwa urubanza. 30 Nta cyo nshobora gukora ku bwanjye. Nca urubanza nkurikije ibyo numvise, kandi urubanza rwanjye ntirubera; kuko ndakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo Uwautumye ashaka. 31 Ndamutse ari jye uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari icy’ukuri. 32 Hariho Undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho, ari ukuri. 33 Mwebwe mwatumye kuri Yohani, maze abaha ubuhamya bw’ukuri. 34 Jye sinkeneye umuntu uhamya ibinyerekeyeho, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukire. 35 Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito. 36 Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora, ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye. 37 Kandi Data wantumye, ni we ubwe uhamya ibyanjye. Ntimwigeze kumva ijwi rye kandi ntimwigeze mubona n’uko asa. 38 Byongeye, n’ijambo rye ntiribarimo, kuko mutemera uwo yatumye. 39 Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho. 40 Ariko mwanga kunsanga, ngo mugire ubugingo. 41 Ikuzo ryanjye sindikesha abantu; 42 ariko mwebwe ndabazi : nta rukundo rw’Imana mwifitemo. 43 Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye, muzamwakira. 44 Mwashobora mute kwemera, kandi buri wese amaranira guhabwa ikuzo na mugenzi we, mudashaka ikuzo mwahabwa n’Imana yonyine? 45 Ntimugire ngo ni jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa, kandi ari we mwiringiye. 46 Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho. 47 Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda