Yohana 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu na Nikodemu 1 Mu Bafarizayi, hari umugabo witwaga Nikodemu, akaba umwe mu Bayahudi b’abategetsi. 2 Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati «Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.» 3 Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.» 4 Nikodemu aramubwira ati «Umuntu ashobora ate kuvuka, kandi ashaje? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke?» 5 Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana. 6 Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho. 7 Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri. 8 Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho.» 9 Nikodemu aramubaza ati «Ese ibyo bishobora kubaho bite?» 10 Yezu aramusubiza ati «Ukaba umwigisha muri Israheli, maze ibyo ntubimenye? 11 Ndakubwira ukuri koko: tuvuga ibyo tuzi, tugahamya n’ibyo twabonye, ariko ntimwemere ibyo duhamya. 12 Niba mutemera mbabwira ibintu byo mu isi, muzemera mute nimbabwira ibyo mu ijuru? 13 Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. 14 Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, 15 kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.» 16 Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. 17 Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi. 18 Umwemera wese ntacirwa urubanza, ariko utemera aba yaciriwe urubanza, kuko atemera izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana. 19 Dore urwo rubanza urwo ari rwo: ni uko urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi. 20 Koko rero ukora ibibi wese, yanga urumuri kandi ntarwegere, agira ngo ibyo akora bitagaragara. 21 Naho rero ukora iby’ukuri, ajya ahabona, agira ngo agaragaze ko ibyo akora biba bikorewe Imana. Yohani Batisita yongera kuvuga Yezu uwo ari we 22 Ibyo birangiye, Yezu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cya Yudeya, agumanayo na bo, kandi arabatiza. 23 Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni, hafi ya Salimu, kuko hari amazi menshi, abantu bakaza kuhabatirizwa. 24 Icyo gihe, Yohani yari atarafungwa. 25 Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n’Abayahudi bapfa umuhango wo kwiyuhagira. 26 Basanga Yohani, baramubwira bati «Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorudani, ugatanga ubuhamya bumwerekeyeho, dore na we arabatiza, kandi bose baramusanga.» 27 Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru. 28 Ni mwe ntanzeho abagabo b’uko navuze ko ntari Kristu, ahubwo ko natumwe kumuteguriza. 29 Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye. 30 Koko ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bugufi.» 31 Uza aturutse hejuru, aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi, aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose; 32 ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise, nyamara nta muntu n’umwe wakira ibyo ahamya. 33 Uwakira ibyo ahamya, aba yemeza ko Imana ari Inyakuri. 34 Uwo Imana yatumye, avuga amagambo y’Imana, kuko Imana itamuha Roho wayo imugerera. 35 Imana Data ikunda Mwana, kandi ibintu byose yabishyize mu maboko ye. 36 Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda