Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abigishwa bajya ku mva
( Mt 28.1–10 ; Mk 16.1–8 ; Lk 24.1–12 )

1 Ku wa mbere w’isabato, Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva.

2 Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.»

3 Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva.

4 Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva.

5 Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva.

6 Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse,

7 n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu.

8 Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera.

9 Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye.

10 Nuko abigishwa bisubirira imuhira.


Yezu abonekera Madalena
( Mk 16.9–11 )

11 Mariya we, akomeza guhagarara iruhande rw’imva, arira. Uko yakariraga arunama, arunguruka mu mva.

12 Ni bwo abonye abamalayika babiri bambaye imyenda yererana, bicaye aho umurambo wa Yezu bari bawushyize, umwe ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge.

13 Baramubwira bati «Mugore, urarizwa n’iki?» Arabasubiza ati «Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize.»

14 Akivuga ibyo, arahindukira areba inyuma, maze abona Yezu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yezu.

15 Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.»

16 Yezu aramubwira ati «Mariya we!» Undi arahindukira, aherako amubwira mu gihebureyi ati «Rabuni», ari byo kuvuga ngo «Mwigisha».

17 Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.»

18 Nuko Mariya Madalena ajya kubwira abigishwa ati «Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye.»


Yezu abonekera abigishwa
( Mt 28.16–20 ; Mk 16.14–18 ; Lk 24.36–49 )

19 Kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.»

20 Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga.

21 Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.»

22 Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu.

23 Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.»


Yezu abonekera Tomasi

24 Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje.

25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.»

26 Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.»

27 Hanyuma abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.»

28 Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!»

29 Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.»


Impamvu y’iki gitabo

30 Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo.

31 Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan