Yohana 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPilato acira Yezu urubanza rwo gupfa 1 Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamujyane, maze bamukubite. 2 Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa, bamwambika n’igishura gitukura; 3 nuko bamujyaho bavuga bati «Turakuramutsa, Mwami w’Abayahudi», bakamukubita n’inshyi. 4 Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.» 5 Nuko Yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati «Nguyu wa muntu.» 6 Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.» 7 Abayahudi baramusubiza bati «Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana.» 8 Pilato abyumvise arushaho kugira ubwoba. 9 Asubira mu rugo, maze abaza Yezu ati «Ukomoka he?» Yezu ariko ntiyagira icyo amusubiza. 10 Pilato ni ko kumubwira ati «Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?» 11 Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.» 12 Pilato yumvise ibyo, ashaka uko yamurekura, ariko Abayahudi batera hejuru, bati «Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.» 13 Nuko Pilato amaze kumva ayo magambo, ajyana Yezu hanze, yicara ku ntebe y’ubucamanza ahantu hiherereye, hitwa «Litostrotosi», mu gihebureyi «Gabata». 14 Wari n’umunsi w’umwiteguro wa Pasika, bigeze nko ku isaha ya gatandatu. Pilato abwira Abayahudi ati «Nguyu umwami wanyu.» 15 Batera hejuru bati «Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!» Pilato arababwira ati «Mbambe umwami wanyu ?» Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati «Nta mwami wundi tugira utari Kayizari.» 16 Nuko aramutanga, ngo bamubambe ku musaraba. Yezu abambwa ku musaraba ( Mt 27.32–44 ; Mk 15.21–32 ; Lk 23.26–43 ) 17 Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kibihanga», mu gihebureyi hakitwa «Gologota». 18 Aho ni ho bamubambye ku musaraba, ari kumwe n’abandi babiri, umwe hino, undi hirya, Yezu we akaba hagati. 19 Nuko Pilato yandikisha itangazo, arimanikisha hejuru y’umusaraba; hari handitse ngo «Yezu Umunyanazareti, umwami w’Abayahudi.» 20 Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho hantu Yezu yabambwe hari hafi y’umugi kandi ryari ryanditse mu gihebureyi, mu kilatini no mu kigereki. 21 Abatware b’abaherezabitambo b’Abayahudi babwira Pilato bati «Oya, wikwandika ngo ’umwami w’Abayahudi’; ahubwo andika ko uyu muntu yihaye kuvuga ngo ’Ndi umwami w’Abayahudi.’» 22 Pilato arabasubiza ati «Icyo nanditse nacyanditse.» 23 Abasirikare bamaze kubamba Yezu, bafata imyenda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu, ariko iyo kanzu ntigire iteranyirizo, kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugera hasi. Bajya inama bati 24 «Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo, tumenye uri bube nyirayo.» Bityo harangira Ibyanditswe, ngo «Bigabanije imyambaro yanjye, maze kanzu yanjye bayikoreraho ubufindo.» Nguko uko abasirikare babigenjeje. 25 Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. 26 Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.» 27 Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe. Urupfu rwa Yezu ( Mt 27.45–56 ; Mk 15.33–41 ; Lk 23.44–49 ) 28 Nyuma y’ibyo, Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe, aravuga ati «Mfite inyota.» 29 Aho hakaba hari hateretse urweso rwuzuye divayi irura. Bahambira ku rubingo icyangwe cyinitswe muri iyo divayi irura, bacyegereza umunwa we. 30 Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati «Birujujwe.» Nuko umutwe uregukira imbere, araca. Yezu amaze gupfa 31 Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. 32 Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; 33 ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; 34 ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. 35 Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. 36 Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo «Nta gufwa rye rizavunika.» 37 N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo «Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.» Ihambwa rya Yezu ( Mt 27.57–61 ; Mk 15.42–47 ; Lk 23.50–56 ) 38 Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu. 39 Haza na Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yezu nijoro; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro mirongo itatu. 40 Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba. 41 Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe. 42 Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva yari hafi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda