Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ifatwa rya Yezu
( Mt 26.47–56 ; Mk 14.43–50 ; Lk 22.47–53 )

1 Yezu amaze kuvuga ibyo, ajyana n’abigishwa be, yambuka umugezi wa Sedironi. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo.

2 Yuda wajyaga kumugambanira akamenya aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhaza kenshi aherekejwe n’abigishwa be.

3 Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro.

4 Yezu wari uzi ibigiye kumubaho byose, aza abagana, arababaza ati «Murashaka nde?»

5 Baramusubiza bati «Yezu w’i Nazareti.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe.» Yuda wamugambaniraga, akaba ahagararanye na bo.

6 Yezu amaze kubabwira ati «Ni jyewe», basubira inyuma bitura hasi.

7 Yongera kubabaza ati «Murashaka nde?» Barongera bati «Yezu w’i Nazareti.»

8 Yezu arabasubiza ati «Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba ngaba bigendere.»

9 Bityo harangira ijambo yari yaravuze ati «Abo wampaye nta n’umwe najimije muri bo.»

10 Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi.

11 Yezu abwira Petero ati «Subiza inkota yawe mu rwubati. Inkongoro Data ampaye, ndeke se kuyinywa?»


Yezu ajyanwa imbere y’umuherezabitambo mukuru; Petero yihakana Yezu
( Mt 26.69–75 ; Mk 14.66–72 ; Lk 22.56–62 )

12 Abasirikare n’umutware wabo, n’abagaragu b’Abayahudi bafata Yezu baramuboha.

13 Babanza kumujyana kwa Ana wari sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka.

14 Kayifa uwo ni we wari waragiriye Abayahudi inama, y’uko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira imbaga.

15 Simoni Petero yari yakurikiye Yezu hamwe n’undi mwigishwa. Uwo mwigishwa wundi akaba yaraziranye n’umuherezabitambo mukuru, yinjirana na Yezu mu rugo rw’umuherezabitambo mukuru.

16 Petero we asigara ahagaze hanze inyuma y’irembo; wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umuherezabitambo mukuru, araza abwira umuja ukumira, ngo yinjize Petero.

17 Nuko uwo muja w’umukumirizi abwira Petero ati «Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa b’uriya muntu ?» Petero arasubiza ati «Sindi we.»

18 Abagaragu n’abafasha bari bacanye umuriro bota, kuko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo, yota.

19 Nuko umuherezabitambo mukuru abaza Yezu iby’abigishwa be n’inyigisho ze.

20 Yezu aramusubiza ati «Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.

21 Urambaza iki? Baza abanyumvise icyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze.»

22 Amaze kuvuga ibyo, umwe mu bafasha wari aho ngaho, akubita Yezu urushyi ati «Ni uko usubiza umuherezabitambo mukuru?»

23 Yezu aramusubiza ati «Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?»

24 Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru.

25 Simoni Petero yari ahagaze aho yota. Nuko baramubaza bati «Aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?» Arahakana ati «Sindi we.»

26 Umwe mu bagaragu b’umuherezabitambo mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi, ati «Sinakubonye mu busitani muri kumwe?»

27 Petero yongera guhakana. Ako kanya isake irabika.


Yezu ajyanwa imbere ya Pilato
( Mt 27.1–2 , 11–14 ; Mk 15.1–5 ; Lk 23.1–5 )

28 Nuko bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu rugo rw’Umutware w’igihugu, hakaba mu gitondo, ariko bo ntibinjira mu rugo rw’Umutware ngo batandura, batararya Pasika.

29 Pilato arasohoka arabasanga, ati «Uyu muntu muramurega iki?»

30 Baramusubiza bati «Iyo ataba umugiranabi ntituba tumukuzaniye.»

31 Nuko Pilato arababwira ati «Nimumujyane mumucire urubanza, mukurikije amategeko yanyu.» Abayahudi bati «Nta bubasha dufite bwo kugira uwo ducira urubanza rwo gupfa.»

32 Bityo ijambo Yezu yari yaravuze ryerekeye ku rupfu yari agiye gupfa riruzuzwa.

33 Nuko Pilato asubira mu rugo rwe, ahamagaza Yezu aramubaza ati «Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?»

34 Yezu aramusubiza ati «Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?»

35 Pilato arasubiza ati «Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?»

36 Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero, Ingoma yanjye si iy’ino aha.»

37 Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami ?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye ko ndi umwami ! Cyakora icyo jyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.»

38 Pilato aramubaza ati «Ukuri ni iki ?» Amaze kuvuga atyo, yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati «Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama.

39 Birasanzwe ko mbarekurira imbohe imwe mwishakiye, ku munsi wa Pasika; murashaka ko mbarekurira Umwami w’Abayahudi?»

40 Nuko bose barongera batera hejuru, bati «Si uwo dushaka, ahubwo duhe Barabasi.» Barabasi uwo yari umujura.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan