Yohana 16 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbayoboke ba Yezu bazatotezwa 1 Mbibabwiye ngira ngo ejo mudatsitara. 2 Bazabaca mu masengero; ndetse n’igihe kirageze, maze uzabica wese azibwire ko yubashye Imana. 3 Ibyo bazabibagirira, babitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye. 4 Ibyo mbibabwiye ngira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko nababuriye. Sinabibabwiye ngitangira, kuko twari kumwe. Ibikorwa bya Roho Mutagatifu 5 Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ’Ugiye he?’ 6 Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu. 7 Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza. 8 Kandi namara kuza, azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye. 9 Azabereka icyaha cyabo, kuko batanyemeye; 10 azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data, kandi mukaba mutakimbonye; 11 azabereka uko urubanza ruteye kuko Umutware w’iyi si yaciriwe urubanza. 12 Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. 13 Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza. 14 Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. 15 Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha. Akababaro kazasimburwa n’ibyishimo 16 Hasigaye akanya gato, ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona.» 17 Nuko bamwe mu bigishwa be batangira kubwirana bati «Buriya se aratubwira iki, ngo: ni akanya gato ntimumbone, mu kandi kanya mukambona, kandi ngo ngiye kwa Data?» 18 Baravuga bati «Iby’aka kanya gato bivuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.» 19 Yezu amenya ko bashaka kugira icyo bamubaza, arababwira ati «Murabazanya ibyo mvuze nti ’Mu kanya gato ntimuzambona, mu kandi kanya mukazambona.’ 20 Ndababwira ukuri koko: mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo. 21 Umugore iyo agiye kubyara, arababara, kuko igihe cye kiba kigeze, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi. 22 Namwe ubu koko mufite ishavu, ariko nzongera mbabone, maze imitima yanyu inezerwe; kandi ibyishimo byanyu he kugira ubibavutsa. 23 Uwo munsi kandi ntimuzongera kugira icyo mumbaza. Ndababwira ukuri koko: nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha. 24 Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere. Yezu yatsinze isi 25 Ibyo nabibabwiye mu bigereranyo; igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data. 26 Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye, simbabwiye ngo ni jye uzagira icyo mbasabira Data, 27 kuko Data abakundira ko mwankunze, kandi mukemera ko nkomoka ku Mana. 28 Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.» 29 Abigishwa be baramubwira bati «Erega noneho uravuga weruye, ntukivugira mu bigereranyo. 30 Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ntukeneye ko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza; ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana.» 31 Yezu arabasubiza ati «Noneho muremeye? 32 Dore igihe kiregereje, ndetse cyageze, maze mugatatana, umwe ukwe undi ukwe; mukansiga jyenyine. Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. 33 Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda