Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuzabibu n’amashami yawo

1 Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi.

2 Ishami ryose riterera imbuto muri jye, araritema; naho ishami ryera imbuto, araryicira agira ngo rirusheho kwera imbuto.

3 Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye.

4 Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera mutandimo.

5 Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora.

6 Utaba muri jye, azajugunywa nk’ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya.

7 Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa.

8 Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye.

9 Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye.

10 Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe.


Itegeko ryo gukundana

11 Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere.

12 Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze.

13 Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze.

14 Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse.

15 Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose.

16 Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe.

17 Icyo mbategetse ni uko mukundana.


Isi yanga Yezu n’abe

18 Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga.

19 Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza.

20 Mwibuke ijambo nababwiye ko ’Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha.

21 Ibyo byose bazabibagirira babaziza izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye.

22 Iyo ntaza, byongeye iyo ntagira ijambo mbabwira, nta cyaha bajyaga kugira; ubu rero ntibafite uko bikuraho icyaha cyabo.

23 Unyanga, aba yanze na Data.

24 Iyo ntagaragariza muri bo ibikorwa bitigeze gukorwa n’undi wundi, nta cyaha bajyaga kugira; ubu rero barabibonye, bararenga baranyanga hamwe na Data.

25 Ibyo rero byabaye kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko byuzuzwe ngo ’Banyanze bampora ubusa.’

26 Ariko Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo.

27 Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan