Yohana 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu ni we nzira igeza ku Mana 1 Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. 2 Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya. 3 Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba. 4 Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi.» 5 Tomasi aramusubiza ati «Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?» 6 Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho. 7 Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.» 8 Filipo ni ko guhita amubwira ati «Nyagasani, twereke So, biraba biduhagije.» 9 Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So? 10 Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, ni we ukora imirimo ye. 11 Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. 12 Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho, kuko ngiye kwa Data. 13 Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. 14 Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora. Yezu abasezeranya Umuvugizi Roho Mutagatifu 15 Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. 16 Nanjye nzasaba Data, azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. 17 Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo. 18 Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange. 19 Hasigaye igihe gito isi ntizongere kumbona. Ariko mwe muzambona, kuko ndiho kandi namwe mukazabaho. 20 Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye, nk’uko nanjye ndi muri mwe. 21 Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.» 22 Yuda utari Isikariyoti aramubaza ati «Nyagasani, utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi?» 23 Yezu aramusubiza ati «Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we. 24 Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. 25 Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26 ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose. 27 Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. 28 Mwumvise ko nababwiye nti ’Ndagiye kandi nzagaruka mbasange’. Iyaba mwankundaga, mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. 29 Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere. 30 Sinkivuganye namwe byinshi, kuko umugenga w’iyi si aje. 31 Nta bushobozi amfiteho, ariko aje agira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko nkora uko Data yantegetse. Nimuhaguruke, tuve hano! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda