Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Pasika ya nyuma; Yezu yoza ibirenge by’intumwa ze

1 Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo.

2 Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira,

3 Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga,

4 ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza.

5 Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije.

6 Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?»

7 Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.»

8 Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.»

9 Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!»

10 Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.»

11 Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.»

12 Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza, arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira?

13 Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we.

14 Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu.

15 Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.

16 Ndababwira ukuri koko: nta mugaragu usumba shebuja, kandi intumwa ntisumba uwayitumye.

17 Ubwo mumenye ibyo, muzahirwa nimubikurikiza.

18 Simvuze mwese: abo natoye ndabazi, ariko Ibyanditswe bigomba kuzuzwa ngo ’Uwo dusangira umugati ni we wanteye umugeri.’

19 Mbaburiye hakiri kare bitaraba, ngira ngo umunsi ibyo byabaye, muzemere ko ndi Uriho.

20 Ndababwira ukuri koko: uwakiriye uwo ntumye, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.»


Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda
( Mt 26.20–25 ; Mk 14.17–21 ; Lk 22.21–23 )

21 Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ashenguka umutima, maze avuga yemeza ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.»

22 Abigishwa be batangira kurebana, bibaza uwo ashaka kuvuga.

23 Nuko umwe mu bigishwa, uwo Yezu yakundaga, akaba yegamiye Yezu ku gituza.

24 Simoni Petero amwicira ijisho, aramubwira ati «Mubaze uwo avuga uwo ari we.»

25 Wa mwigishwa uko yakegamye mu gituza cya Yezu, aramubwira ati «Nyagasani, uwo uvuze ni nde?

26 Yezu aramusubiza ati «Ni uwo ngiye gukoreza umugati nkawumuha.» Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda mwene Simoni Isikariyoti.

27 Yuda ngo amare kwakira uwo mugati, Sekibi amwinjiramo. Nuko Yezu aramubwira ati «Ibyo ugiye gukora, bigire vuba.»

28 Ariko mu bari aho ku meza, ntihagira umenya ikimuteye kuvuga ibyo.

29 Kubera ko Yuda yari asanzwe ari umubitsi, bamwe bakeka ko Yezu yashatse kumubwira ngo ajye kugura iby’umunsi mukuru, cyangwa se ngo agire icyo aha abakene.

30 Amaze kumira icyo kimanyu cy’umugati, aherako asohoka. Hari nijoro.


Yezu araga intumwa ze

31 Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we.

32 Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza.

33 Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’, namwe ubu ni byo mbabwiye.

34 Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze.

35 Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.


Yezu abwira Petero ko azamwihakana
( Mt 26.31–35 ; Mk 14.27–31 ; Lk 22.31–34 )

36 Simoni Petero aramubwira ati «Nyagasani, ugiye kujya he?» Yezu aramusubiza ati «Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira.»

37 Petero aramubwira ati «Mwigisha, ubu se nabuzwa n’iki kugukurikira? No kugupfira nagupfira!»

38 Yezu aramusubiza ati «Uzampfira? Ndakubwira ukuri koko: isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan