Yohana 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba, Yezu agaruka i Betaniya, aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga. 2 Bahamuzimanirira ibya nimugoroba. Marita ni we waherezaga, naho Lazaro ari mu basangiraga na we. 3 Nuko Mariya areba incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, ayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose. 4 Ni bwo Yuda Isikariyoti, wo mu bigishwa be, wari ugiye kumugambanira, avuze ati 5 «Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, agahabwa abakene, upfuye iki?» 6 Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije. 7 Nuko Yezu aravuga ati «Nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva. 8 Abakene bo muzabahorana, ariko jye ntimuzamporana igihe cyose.» 9 Nuko imbaga nyamwinshi y’Abayahudi iza kumenya ko Yezu yari aho ngaho; ni bwo baje, ariko batazanywe na Yezu gusa, ahubwo bashaka no kubona Lazaro yari yarazuye mu bapfuye. 10 Nyamara abatware b’abaherezabitambo bajya inama yo kwica na Lazaro, 11 kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho, bakemera Yezu. Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’umwami ( Mt 21.1–11 ; Mk 11.1–11 ; Lk 19.28–40 ) 12 Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje mu munsi mukuru bamenya ko Yezu na we aje i Yeruzalemu. 13 Bafata amashami y’imikindo, bajya kumusanganira, ari na ko batera hejuru bati «Hozana! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani, ni we Mwami wa Israheli!» 14 Yezu abonye icyana cy’indogobe acyicaraho, nk’uko byari byaranditswe ngo 15 «Witinya, Mwari wa Siyoni, dore Umwami wawe aje akugana, yicaye ku cyana cy’indogobe.» 16 Abigishwa be babanza kuyoberwa icyo ibyo bivuga, ariko Yezu amaze gukuzwa, babona kwibuka ko ibyo bintu ari we byari byaranditsweho, ari na ko banabimugiriye. 17 Abari kumwe na we bose igihe ahamagaye Lazaro mu mva akamuzura mu bapfuye, na bo barabihamyaga. 18 Ni na cyo cyatumye rubanda ruza kumusanganira, kuko rwari rwamenye ko yakoze icyo gitangaza. 19 Nuko Abafarizayi baravugana bati «Ntimubona ko ari nta cyo bibamariye! Dore igihugu cyose cyashitse kimuyoboka!» Abanyamahanga bashaka kubona Yezu 20 Hari n’Abagereki bari baje gusenga ku munsi mukuru. 21 Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho mu Galileya, baramwinginga bati «Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu.» 22 Filipo na we ajya kubibwira Andereya. Andereya na Filipo bajya kubibwira Yezu. Yezu yemeza ko urupfu rwe ruzamuhesha ikuzo 23 Yezu abasubiza avuga ati «Koko igihe kirageze, cyo kugira ngo Umwana w’umuntu akuzwe. 24 Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, yera imbuto nyinshi. 25 Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. 26 Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza. 27 Ubu ariko umutima wanjye urahagaze, mvuge ngo iki se? Dawe, iyi saha uyinkize? Nyamara nzi ko ari cyo cyanzanye kugeza kuri iyi saha. 28 Dawe, iheshe ikuzo!» Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Nihesheje ikuzo kandi nzakomeza kuryihesha.» 29 Abantu bari bahagaze aho kandi bari bumvise, baravuga bati «Ni inkuba ikubise.» Abandi na bo bati «Ni umumalayika umuvugishije.» 30 Yezu arabasubiza ati «Iryo jwi si jye rivugiye, ahubwo ni mwebwe. 31 Ubu igihe cyo gucira isi urubanza kirageze; ubu umutware w’iyi si agiye gusukwa hanze. 32 Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi, nzareshya bose mbiyegereze.» 33 Ibyo yabivuze yerekana urupfu yari agiye kuzapfa. 34 Nuko rubanda baramusubiza bati «Twumvise Amategeko avuga ko Kristu ahoraho iteka, none wowe wavuga ute ko Umwana w’umuntu azererezwa? Mbese uwo Mwana w’umuntu ni nde?» 35 Yezu arababwira ati «Ubu ni igihe gito urumuri rubarimo; cyo nimugende mugifite urumuri, umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima, atamenya aho agana. 36 Igihe mugifite urumuri, nimwemere urumuri, kugira ngo mube abana b’urumuri.» Yezu amaze kuvuga ibyo aragenda, ajya kubihisha. Abayahudi banga kwemera Yezu 37 N’ubwo yari yaraberetse ibyo bimenyetso byose, ntibamwemeraga, 38 bityo harangira ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi ati «Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye? Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?» 39 Ngicyo icyatumaga badashobora kwemera. Izayi yunzemo ati 40 «Yabahumye amaso, imitima yabo ayigira urutare, kugira ngo amaso yabo atabona, n’umutima wabo ugasobanukirwa, maze bakazahinduka nkazabakiza.» 41 Izayi yavuze ibyo, kuko yari yabonye ikuzo rya Yezu, kandi abivuga ari we abyerekejeho. 42 Icyakora benshi, ndetse no mu batware baramwemeraga, ariko kubera Abafarizayi ntibatinyuke kubyemeza, banga gucibwa mu isengero, 43 kuko bakunze ikuzo ry’abantu kuruta ikuzo ry’Imana. 44 Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Unyemera si jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye, 45 kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye. 46 Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima. 47 Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi. 48 Ungaya kandi ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka. 49 Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga. 50 Kandi nzi ko itegeko rye ari ubugingo bw’iteka. Jye rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda