Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ikigereranyo cy’umushumba mwiza

1 Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n’igisambo.

2 Unyura mu irembo we, aba ari umushumba w’intama.

3 Uwugarira irembo, aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye; maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura.

4 Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo, azijya imbere, zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye.

5 Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga, kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.»

6 Yezu yabahaye icyo kigereranyo, ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira.

7 Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama.

8 Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva.

9 Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri.

10 Umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye.

11 Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze.

12 Naho umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije, agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya.

13 Agenza atyo abitewe n’uko aba ari umucanshuro, maze intama ntizibe zimushishikaje.

14 Ni jye mushumba mwiza; nzi intama zanjye, na zo zikamenya,

15 mbese nk’uko Data anzi, nanjye kandi nkamenya Data. Ndetse nemera guhara ubugingo bwanjye, nkabutangira intama zanjye.

16 Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe.

17 Ngicyo igitera Data kunkunda, kuko ntanga ubuzima bwanjye kugira ngo mbusubirane.

18 Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.»

19 Abayahudi bongera kwicamo ibice babitewe n’ayo magambo.

20 Benshi muri bo bati «Yahanzweho na roho mbi, ndetse yasaze; mumuteze amatwi mushaka iki?»

21 Abandi ariko bati «Aya magambo si ay’uwahanzweho na roho mbi; roho mbi yashobora ite guhumura amaso y’impumyi?»


Umunsi mukuru w’itahwa ry’Ingoro y’Imana

22 I Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. Hari mu itumba.

23 Yezu yagendagendaga mu Ngoro yImana mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni.

24 Abayahudi baramukikiza, maze baramubaza, bati «Uzakomeza kuturerega na ryari? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire.»

25 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera; ibikorwa nkora mu izina rya Data, ni byo bihamya ibyanjye.

26 Mwe ntimwemera, kuko mutari abo mu ntama zanjye.

27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira.

28 Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza.

29 Data wazimpaye, aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data.

30 Jye na Data turi umwe.»

31 Abayahudi bongera gufata amabuye yo kumutera.

32 Ni bwo Yezu ababwiye ati «Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?»

33 Abayahudi baramusubiza bati «Si igikorwa cyiza gituma tugutera amabuye; turakuziza igitutsi ututse Imana, kuko uri umuntu maze ukigira Imana.»

34 Yezu arabasubiza ati «Mu Mategeko yanyu ntihanditse ngo ’Naravuze nti: muri imana’?

35 Ubwo Amategeko yita imana ababwiwe ijambo ry’Imana, kandi Ibyanditswe bidashobora kuvuguruzwa,

36 mushobora mute kubwira uwo Data yatagatifuje akamutuma mu nsi, ngo ’Uratuka Imana’, ari uko ngize nti ’Ndi Umwana w’Imana’?

37 Niba koko ndakora ibikorwa bya Data, nimureke kunyemera.

38 Ariko niba mbikora, maze mukanga kunyemera, nimwemere byibura ibikorwa nkora kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Data andimo nanjye nkaba muri Data.»

39 Nuko bongera gushaka kumufata, abaca mu myanya y’intoki.


Yezu yitarurira hakurya ya Yorudani

40 Asubira hakurya ya Yorudani, aho Yohani yajyaga abatiriza mbere, agumayo.

41 Abantu benshi barahamusanga bavuga bati «Nta gitangaza na kimwe Yohani yigeze akora, ariko ibyo yamuvuzeho byari ukuri.»

42 Abari aho benshi baramwemera.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan