Yohana 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuJambo, Urumuri n’Ubuzima 1 Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. 2 Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. 3 Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. 4 Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. 5 Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. 6 Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. 7 Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. 8 Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. 9 Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. 10 Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. 11 Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. 12 Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. 13 Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana. 14 Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. 15 Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu Uwo navuze nti ’Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’» 16 Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. 17 Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu. 18 Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije. Yohani Batisita yerekana Umukiza ( Mt 3.1–12 ; Mk 1.2–8 ; Lk 3.15–17 ) 19 Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza ngo «Uri nde?» 20 Yohani yaremeje ntiyahakana, ahamya agira ati «Sindi Kristu.» 21 Na bo baramubaza bati «Bite se? Uzabe uri Eliya?» Arabasubiza ati «Sindi we.» — «Uzabe se uri wa Muhanuzi ugomba kuza?» Arabasubiza ati «Oya.» 22 Baramubwira bati «Rwose uri nde, kugira ngo tugire icyo dusubiza abadutumye. Wibwira ko uri nde?» 23 Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutunganye inzira ya Nyagasani’, nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze.» 24 Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. 25 Bongera kumubaza bati «None se ko ubatiza, kandi utari Kristu, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, ubiterwa n’iki?» 26 Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi. 27 Ni we ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.» 28 Ibyo byabereye i Betaniya, hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga. 29 Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi. 30 Ni we navugaga ngira nti ’Ngiye gukurikirwa n’umuntu unduta, kuko yariho mbere yanjye.’ 31 Jye sinari muzi, ariko kugira ngo agaragarizwe Israheli, naje mbatiriza mu mazi.» 32 Nuko Yohani ahamya avuga ati «Nabonye Roho amanuka nk’inuma ivuye mu ijuru, maze amuguma hejuru. 33 Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ’Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’ 34 Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’Imana.» Abigishwa ba mbere ba Yezu 35 Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be. 36 Abonye Yezu ahise, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana.» 37 Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu. 38 Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati «Murashaka iki?» Baramusubiza bati «Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he?» 39 Arababwira ati «Nimuze murebe.» Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. 40 Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani, bagakurikira Yezu. 41 Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza). 42 Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Kefasi, ari byo kuvuga "Urutare". 43 Bukeye bwaho, Yezu yemeza kujya mu Galileya; aza guhura na Filipo, aramubwira ati «Nkurikira.» 44 Filipo yari uw’i Betsayida, umugi wa Andereya na Petero. 45 Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.» 46 Nuko Natanayeli aramubwira ati «Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?» Filipo aramusubiza, ati «Ngwino wirebere.» 47 Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati «Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.» 48 Natanayeli aramubwira ati «Unzi ute?» Yezu aramusubiza ati «Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.» 49 Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» 50 Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.» 51 Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda