Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu asubiza Bilidadi

1 Yobu afata ijambo, agira ati

2 «Nzi neza ko ari uko bigenda, none se umuntu yatsinda Imana ate?

3 Iyo ashatse kujya impaka na yo, n’iyo yavuga kangahe, yo nta na rimwe imusubiza.

4 Mu banyabuhanga buhanitse no mu banyembaraga b’indahangarwa, ni nde wigeze kuyihangara, hanyuma akayihonoka?

5 Ni yo yimura imisozi mu ibanga, yarakara, ikayibirindura.

6 Ni yo iteza isi umutingito, iyo ijegajeza inkingi zayo.

7 Ni yo itegeka izuba, ntirirase, ikabuza n’inyenyeri kumurika.

8 Ni yo yonyine yahanze ikirere cy’ijuru, igatambagira hejuru y’inyanja.

9 Ni yo yahanze inyenyeri, izishyira ahazigenewe, maze izita amazina yazo.

10 Ni yo yaremye ibintu bikomeye, tudashobora gusobanukirwa, irema n’ibindi bitangaje kandi bitabarika.

11 Iyo ihise iruhande rwanjye, sinyibona, n’iyo inyitseseho, simbyumva.

12 Iramutse inyaze ikintu, ni nde wayikoma, maze ngo agire ati ’Urakora ibiki?’

13 Imana iyo yarakaye ntiyururwa, n’ibyegera bya Rahabu byubamye imbere yayo.

14 Jyewe se nashobora nte kwihandagaza ngo ndaburana, ngo ndashaka ingingo zayitsinda.

15 Jyewe, n’iyo naba mvuga ukuri, bimariye iki kwiregura; kandi ari yo Mucamanza wanjye, nkwiye gutakambira?

16 N’iyo nayihamagara ikaza, si byo byanyemeza ko yakumva ijwi ryanjye.

17 Koko, Nyir’ububasha arankandamiza ku busa, akarushaho kundema inguma nta mpamvu;

18 ntarushya andeka ngo mpumeke, ahubwo ahora anyuzuzamo indurwe y’umubabaro!

19 Twapima imbaraga se? We arazinsumbya kure! Namurega mu rukiko se? Ni nde wamuhatira kwitaba?

20 Nketse ko ndi mu kuri, umunwa we wancira urubanza, nivuzeho ubunyamurava, yampindura umugome!

21 Kuba umunyamurava byo, nanjye simbyiyiziho, kuko nsigaye narihaze!

22 Kuri jyewe byose ni kimwe, ni yo mpamvu mvuga nti ’Atsemba umunyamurava n’umunyabyaha.’

23 Iyo icyorezo cyagaritse ingogo, usanga ashungera abere bari mu kaga.

24 Iyo igihugu gitegekwa n’umunyarugomo, apfukirana abacamanza bacyo; ubwo niba atari we ubitera, yaba nde wundi?

25 Nyamara, iminsi y’ubuzima bwanjye iriruka amasigamana, irahunga itareba amahirwe;

26 iranyerera nk’ubwato bwogoga inyanja, cyangwa kagoma iguye gitumo agakoko.

27 Iyo ngize nti ’Reka niyibagize amaganya yanjye, nizihirwe kandi mwenyure’,

28 ubwo icyoba kirantaha, nibutse amagorwa yanjye, kuko mba nzi ko atari uko ugenzereza intungane.

29 Nzi ko nimburana, nzatsindwa, none se ubwo naba niruhiriza iki?

30 N’iyo nakwiyuhagiza amazi yo ku iteke, nkisukura n’isabune nziza,

31 wakongera ukanzika mu musitwe, n’imyambaro yanjye ikanyinuka.

32 Koko, we si umuntu nkanjye ngo mbe namusubiza, cyangwa se ngo tujye kuburana mu rukiko.

33 Nta n’uri hagati yacu ngo atwumvire urubanza, maze ngo twembi adushyireho ikiganza,

34 kugira ngo andinde ubukana bwe, n’urugomo rwe runtera ubwoba!

35 Ibyo ari byo byose, nzavuga ntamutinye, kuko, uko ankeka, atari ko ndi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan