Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ijambo rya Bilidadi

1 Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, agira ati

2 «Uzavuga utyo kugeza ryari, uzahereza he ayo magambo asa n’inkubi y’umuyaga?

3 Imana se yakwirengagiza ukuri, cyangwa se yacisha ukubiri n’ubutabera?

4 Abana bawe, niba barayigomeye, baryojwe ibyaha bakoze.

5 Naho wowe, isunge Imana; ujye utakambira Nyir’ububasha!

6 Niba uri intungane ukaba n’umunyamurava, guhera ubu azakwitaho, agusubize ibiberanye n’ubutungane bwawe;

7 uko uzaba umeze, bizaba bisumbye kure uko wari uri mbere.

8 Jya usobanuza abakuruta, kandi wite ku nama z’abasogokuru.

9 Twebwe turi abana b’ejo, nta cyo tuzi, kandi hano ku isi ubuzima bwacu ni akanyuzo!

10 Naho bo, muzaganira bakwigishe, bagutoze iyi migani ibitse mu mutima wabo:

11 Urufunzo se rushobora kumera ahatari igishanga? Urukangaga rwamera ahatareka amazi?

12 Iyo bikiri ingemwe kandi nta we ubitemye, binamba mbere y’ibindi byatsi byose.

13 Ayo ni yo maherezo y’uwibagirwa Imana, kandi ni uko amizero y’uyigomera ayoyoka.

14 Aba ameze nk’uwishingikirije ku kadodo, agasa nk’utuye mu cyari cy’igitagangurirwa.

15 Iyo yegamiye inzu ye, irahirima, yakomeza kuyishingikirizaho, igasenyuka.

16 Ameze nk’igiti kiyagirana ku zuba, ugasanga cyuzuyeho imimero,

17 kigashora imizi mu rutare, ndetse no mu mabuye rwagati.

18 Ariko iyo bakiranduye, ubutaka bwacyo buracyihakana buti ’Sinigeze nkubona!’

19 Ngicyo kirambaraye ku nzira kiriho kirabora, naho mu kibanza cyacyo haramera ibindi biti.

20 Oya, Imana ntiyamagana umunyakuri, kandi ntishyigikira inkozi z’ibibi.

21 Umunwa wawe izongera iwuzuze ibitwenge, umutima wawe unezerwe.

22 Abanzi bawe bazakorwa n’isoni, kandi ihema ry’abagome rizasenyuka.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan