Yobu 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubw’umucancuro. 2 Jyewe rero, nsa n’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke; 3 incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. 4 Iyo ndyamye, ndavuga ngo ’Icyampa ngo byuke’; naba mbyutse nti ’Ntibwira nkiriho’; nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika. 5 Umubiri wanjye urajejeta inyo, wuzuye amaga n’imvuvu, uruhu rwanjye ruriyasa rugasuka amashyira. 6 Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. 7 Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi. 8 Amaso y’abantu amperutse ubu, n’ayawe azandora, ariko ntakiriho. 9 Uko ibihu biyoyoka bikagenda, ni na ko umanukiye ikuzimu atahazamuka; 10 ntagaruka mu nzu ye, n’aho yari atuye ntihongera kumubona ukundi. 11 Ni yo mpamvu ntashobora guceceka, nzavuga agahinda kanzengereza, namamaze amaganya anyuzuye umutima. 12 Naba se ndi inyanja, cyangwa cya gikoko kiyibamo, ngo undindishe ijoro n’amanywa? 13 Iyo nibwiye nti «Nindyama, ndoroherwa, uburiri bungabanyirize amaganya», 14 wowe unyoherereza inzozi zikantera ubwoba, ibyo mbonye bikankura umutima. 15 Yewe icyampa ngo baze bampotore! Kuri jyewe gupfa nkavaho byandutira iyi mibabaro yose. 16 Nduma mpagaze, sinkibayeho, ukundi, have ndeka, ubuzima bwanjye ni akanyuzo! 17 Umuntu ni iki kugira ngo umwiteho bigeze aho, ngo uhore umuhanze amaso, 18 ngo umusuzume buri gitondo, ngo umugenzure buri kanya? 19 Uzampozaho ijisho kugeza ryari? Wampaye nibura agahenge, nkamiraza amacandwe. 20 Mbaye umunyabyaha, byaba bigutwaye iki, wowe, mugenzuzi w’abantu utarambirwa? Ni iki gituma unyibasira, nk’aho jye naba nkubangamiye? 21 Mbese, ntushobora kwihanganira igicumuro cyanjye, ngo icyaha cyanjye ucyirengeho? Nanone ejobundi nzaba ndyamye ikuzimu, uzanshakashaka ariko ntakiriho.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda