Yobu 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Cyo hamagara! Hari uri bukwitabe se? Uriyambaza se iyihe mu ntungane? 2 Ni koko umusazi yicwa n’agahinda, naho umupfayongo agashegeshwa n’ipfunwe. 3 Jyewe nabonye umusazi afata ikibanza, mperako mvuma inzu ye, nti 4 ’Abahungu be barakabura umukiro, barenganire ku karubanda, babure kivurira! 5 Umusaruro wabo uribwe n’umushonji, umutungo wabo ugotomerwe n’abafite inyota!’ 6 Koko rero, icyago ntikivumbuka mu butaka, kandi umuruho ntumera ku butaka, 7 ahubwo umuruho uva ku bantu, nk’uko imirabyo ituruka mu birere. 8 Iyaba ari jyewe, nakwisunga Imana, ngatakambira Uhoraho. 9 Ni we wakoze ibintu byinshi by’agatangaza, kandi bidashobora kubarurwa ngo birangire. 10 Akwiza imvura ku isi yose, akanavubura amasoko mu misozi; 11 ni we ukuza ab’intamenyekana, n’abamanjiriwe bakaronka umukiro. 12 Aburizamo imigambi y’abigize inyaryenge, amaboko yabo akaruhira ubusa. 13 Ingirwabahanga azicisha imitego yazo, naho imigambi y’incabiranya ikaba impfabusa; 14 bityo bakarindagira mu mwijima, kandi ari ku manywa y’ihangu, bagasa n’abagenda mu ijoro, kandi amanywa ava. 15 Uhoraho arinda imfubyi inkota, kandi umukene akamukiza umuhutaza. 16 Ni uko umunyantege nke agira icyizere, maze umugome akamanjirwa. 17 Hahirwa uwo Uhoraho akosora! kandi ntasuzugure inyigisho ya Nyir’ububasha. 18 Koko rero ni we ukomeretsa, kandi ni we womora, arababaza, ariko ibiganza bye birakiza. 19 Mu makuba menshi, azagutabara, kandi nugera mu kaga, nta cyago kizaguhungabanya. 20 Mu nzara, azakurinda urupfu; ku rugamba, akurinde inkota. 21 Uzaca ukubiri n’akanwa kabi ka rubanda, kandi icyorezo nigitera, ntuzagira ubwoba. 22 Ntuzakangwa n’icyorezo cyangwa inzara, kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu ishyamba. 23 Ni koko uzagirana amasezerano n’amabuye yo mu murima, kandi wumvikane n’ibisimba by’agasozi. 24 Uzasanga urugo rwawe ruguwe neza, nujya kurusura usange nta cyo rubuze. 25 Uzabona urubyaro rwawe rwororoka, n’abagukomokaho bakura nk’ibyatsi byo mu mirima. 26 Uzajya gupfa ushyize kera, nk’uko barunda imiba y’ingano zeze. 27 Ibyo tukubwiye si inkuru mbarirano, ni ko bigenda! Ahasigaye, bizirikane, ku buryo byakugirira akamaro.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda