Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu asubiza ubwa nyuma

1 Yobu asubiza Uhoraho agira ati

2 «Nzi ko ushobora byose, kandi nta mugambi wawe uburizwamo.

3 Ni nde wagutambamira, kandi atagira ubwenge? Ni koko, napfuye kuvuga ntasobanukiwe, mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi.

4 (Tega amatwi, ureke mvuge, ngiye kukubaza, nawe unsubize.)

5 Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru, none, nakwiboneye n’amaso yanjye;

6 ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, ndabyihannye; dore nicaye mu ivu no mu mukungugu.»


VIII. UMWANZURO Yobu asubizwa umunezero yahoranye

7 Uhoraho amaze kugeza kuri Yobu ayo magambo, abwira Elifazi w’i Temani, ati «Nabarakariye cyane, wowe n’izo ncuti zawe ebyiri, kuko mutamvuze neza nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.

8 None rero, nimushake ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Muzatura igitambo gitwikwa, umugaragu wanjye Yobu abasabire imbabazi. Nzamwumva, maze noye kubahanira ko mutamvuze neza nk’uko Yobu umugaragu wanjye yabigenje.»

9 Elifazi w’i Temani, Bilidadi w’i Shuwa, na Sofari w’i Nahama, baragenda bakora uko bari bategetswe, maze Uhoraho na we yumva icyo Yobu amusabye.

10 Igihe Yobu yasabiraga imbabazi incuti ze, Uhoraho yamushubije umunezero we, umutungo yahoranye awukuba kabiri.

11 Abavandimwe be, bashiki be n’incuti ze za kera, baza kumusura, basangira umugati mu nzu ye. Baramuririye, banamuhoza agahinda yatewe n’ibyago Uhoraho yamwoherereje. Buri wese agenda amuha igiceri cya feza, n’impeta ya zahabu.

12 Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi.

13 Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

14 Umukobwa umwe yamwise «Nyiranuma», uwa kabiri amwita «Bwiza», uwa gatatu amwita «Mukaburanga».

15 Mu gihugu cyose, nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo.

16 Nyuma y’aho, Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi.

17 Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan